Kuwa 07 werurwe 2023 nibwo mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda hatangiye kuvugwa amakuru y’umubyeyi wishwe n’umugabo we amuciye umutwe, ariko uwo mugabo akaba ari gushakishwa kuko icyo gihe yahise anatoroka iwe aburirwa irengero. Abaturage batunguwe no kubona umugore atwika imyenda y’umugabo we mu marira menshi.
Kuri uyu wa 10 werurwe 2023 nibwo habayeho umuhango wo gushyingura uyu mubyeyi witwa Murekeyiteto Suzane wari uzwi nka mama Ange, ukaba wari umunsi w’amarira cyane igihe abana be batangaga ubuhamya bw’uko icyo gihe byagenze nyirizina. Umwe muri abo bana ubwo yavugaga uko byagenze, yavuze ko hari mu masaha ya nijoro ubwo mama wabo yaganiraga n’undi mubyeyi, papa wabo agataha, akabwira uwo mwana ko ari kumusezeraho batazongera kubonana.
Umwana yagize ati “ papa ageze mu rugo akajya ambwira ngo ari kunsezeraho ntago tuzongera kubonana nkajya mubwira ngo ntagende, nyuma tujya kuryama ajyana nanjye kuryama mu cyumba cyanjye, tugezemo ambaza umubare w’abavandimwe mfite, ndabamubwira bose ariko arambwira ati “ceceka wa gicucu we” maze ambwira abavandimwe mfite hatarimo Ange.”
Uyu mwana yakomeje avuga ko mama we wari uri kuganira n’abandi bana mu kindi cyumba yageze aho araza, asanga bari kuganira ariko bahita batangira gutongana bari gupfa umwana umwe muri bo witwa Ange, uwo mugabo akajya abaza mama we kubya Ange mama we agakomeza avuga ijambo ngo “Oya”, ati “papa yageze aho abaza umuryango wa Ange, mama amusubiza ko byarangiye kuko Ange yavuye murugo rwacu, ndetse akanavuga ko papa wa Ange yapfuye.”
Uyu mwana yakomeje avuga ko ako kanya ngo uwo mugabo yatangiye gukubita uwo mugore mu mutwe amacupa, aheraho anamukubita buri kintu cyose abonye, uyu mwana nawe mugutabaza abaturanyi bari aho hafi agaruka byarangiye mama we yapfuye. Abana bana bakomeje bavuga ko mbere y’uko mama wabo apfa yabarebye maze arababwira ati “bana, burya muri ahangaha? Ngiye kubapfira.” Nibwo umugabo yahise amutema umutwe awunshyira mu ndobo.
Amakuru ava mu bazi uyu muryango avuga ko aba bombi bakoranaga mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya City Tower aho bafitemo salon itunganya inzara ndetse n’iduka ricuruza ibikoresho byifashishwa mu ma Salon atunganya inzara, ariko bakaba bari batuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara. Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto y’uyu mubyeyi benshi bagaragaza ko bababajwe no kuba yahitanywe n’uwo yakunze ndetse banamwifuriza iruhuko ridashira. src: Jallas