banner

Ubuhamya bw’umubyeyi w’umukobwa Francoise wishwe na Kazungu wicaga abakobwa akabahamba iwe murugo

Nubwo byari biteganijwe ko umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku rubanza rwa Kazungu ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku minsi 30 rusomwa saa cyenda z’amanwa kuri uyu wa 26 Nzeri 2023, urukiko rwaje gutinda gutangira igihe kingana hafi n’isaha. Umwanzuro w’urukiko wemeje ko Kazungu Denis afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ubwo itangazamakuru ryaba iryo mu Rwanda n’irikorera hanze y’igihugu ryari ritegereje itangira ry’isomwa ry’urubanza, abagize umuryango w’umukobwa umwe wishwe na Kazungu baganirije itangazamakuru. Uwo mukobwa witwa Tuyizere Francoise wari uzwi ku mazina ya Fanny yari atuye ahitwa I Masaka acuruza ibinyobwa.

Se wa Tuyizere avuga ko ajya kuburirwa irengero hari mu mezi ane ashize ubwo Kazungu yamutwaraga, ubwo murumuna we yari yagiye kumusura iryo joro ararayo rimwe. Uwo murumuna wa nyakwigendera yaje kubona Tuyizere atagarutse ahamagara Se amubwira ko yamubuze. Ati “hashize iminsi igeze ku cyumweru mbwira murumuna wa Tuyizere nti ‘jya kuri RIB ubabwire ko twabuze umuntu’ nuko agezeyo bamubwira ko yazajya ajya kwitaba rimwe mu cyumweru kugira ngo bazamuhe igisubizo niba yaba afunze cyangwa se afite ikindi kibazo.”

Se wa nyakwigendera Tuyizere yakomeje avuga ko byafashe amezi ane ataraboneka, akaba yari yarabyaye kabiri ariko yaratandukanye n’umugabo.

Nyirarume wa nyakwigendera Tuyizere yavuze ko mu makuru bahawe ni uko Kazungu Denis yakunze kujya kunywera I Masaka aho Tuyizere yakoreraga, ati “Tuyizere yari afite akantu kaga kantine kagiye kumeze nk’akabari, ubwo Kazungu nyuma yo kumwimenyereza cyane nibwo yaje kumuhamagara amubwira ngo agende amuhe utuntu two kurya, nuko Tuyizere abwira murumuna we ko adatinda aragenda, icyakora ntiyongera kugaruka kugeza amezi ane ashize.”

Akomeza avuga ko icyo gihe baje guhabwa amakuru ko Kazungu ari we bajyanye, undi mugore ucuruza akabari wari ufite nimero za Kazungu arazibaha bamuhamagara bamubaza aho umukobwa wabo yamujyanye. Ati “Bamaze kumpa nimero za Kazungu ndamuhamagara ndamubaza nti ‘Umukobwa wacu wajyanye wamushyize hehe?’ aramfata gusa ariko ntiyavuga ahubwo telefone ahita ayikupa ayikuraho.”

Inkuru Wasoma:  Hari umwana wiga mu wa kabiri wagiye kwiga ahetse murumuna we

Ngo kuva icyo gihe batangiye kujya bibwira ko ubwo Tuyizere yacuruzaga akantu kaga kantine kameze nk’akabari, ashobora kuba yarafashwe agafungwa, icyakora bagiye kuri sitasiyo y’I Kabuga baramubura. Undi muntu yaje kubaha igitekerezo cy’uko bamushakira I Mageragere.

Yakomeje avuga ko bajya kumenya ko Tuyizere yapfuye, hari nyuma yo kumva amakuru y’uko hari umuntu witwa Kazungu wica abantu, murumuna wa Tuyizere ajya kuri RIB nk’uko bisanzwe kumenya amakuru aza kuhasanga terefone ya Tuyizere irimo agakarita kariho amazina ya nyakwigendera. Icyakora ngo mbere Kazungu yari yarigeze gukanga uwo murumuna wa nyakwigendera ko nakomeza kuvuga azamwohereza aho mukuru we yagiye binyuze kuri terefone.

Se wa nyakwigendera yavuze ko ubwo Kazungu yafashwe byibura yabashije kubyumva, asaba ubutabera kumukanira urumukwiye urwo yishe abandi akumva uko rumera. Badaciye ku ruhande, abagize umuryango wa Tuyizere Francoise bavuze ko kwirirwa polisi izana Kazungu ku rukiko ikongera ikamusubiza kumufunga bitari bikwiriye, bavuga ko ahubwo bakamuzanye kuka rubanda akicwa nk’uko yishe abandi.

Nyakwigendera Tuyizere avuka mu karere ka Rulindo, yapfuye afite imyaka 27 asize abana babiri, akaba yarakoraga akazi k’ubucuruzi bw’ibinyobwa ahitwa I Masaka. Abagize umuryango we bavuze ko batarahabwa umubiri we kubera ko bikiri mu masuzuma.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved