banner

Ubuhamya bw’umugore wanze kuvuga uwamufashe kungufu bituma aterwa inda ya kabiri

Umugore wo mu karere ka Nyabihu, muri 2014 ubwo yari afite imyaka 16 yakoraga akazi ko mu rugo, umugabo wo muri urwo rugo yahoraga amusaba ko basambana umukobwa akabyanga, bigera ubwo umunsi umwe uwo mugabo yaje kumufata kungufu amutera inda. Uyu mugore utifuza ko amazina ye ajya hanze, yavuze ko uyu mugabo yacungaga umugore we adahari akaba aribwo amusaba ko baryamana.

Yagize ati “Yacungaga umugore we adahari ku manwa cyangwa nijoro, inshuro nyinshi akansaba ko turyamana nkamwangira, nkanatinya kubwira umugore we ko umugabo we ahora ansaba ko turyamana, igihe cyarageze ansanga mu cyumba ansambanya ku ngufu.” Nyuma yo guterwa inda yasubiye iwabo yibana mu nzu ababyeyi be bari barasize, aba wenyine ari nayo yabyariyemo uwo mwana.

Akomeza avuga ko kurera uwo mwana wenyine byamugoye kuko nta n’umuntu yari yarahishuriye uwamuteye inda. Ati “Namubyaye ndi muto ntabashije kwibeshaho ntamubonera ibimutunga, tukajya tubwirirwa tukaburara ngera aho ndwaza imirire mibi. Icyakora hashize igihe Ubuyobozi bungirira impuhwe bumpa akazi ko gukubura ku irerero ryo mu gace k’iwacu, kugira ngo njye mbona igikoma cy’umwana, udufaranga tuvuyemo nkaduhaha ibiryo nabyo bidafashije kuko ari dukeya.”

Uyu mugore avuga ko ‘Ubu sinshoboye kwigurira agatenge cyangwa udukweto nk’abandi bagore, ntana mituweri ngira mbese meze nk’umuhirimbiri utagira epfo na ruguru.” Uyu mugore akomeza avuga ko nyuma yaje kumenyana n’undi mugabo wamwizezaga kumugira umugore, aza kumutera inda nyuma aramwihakana nyuma yo kumutera inda ya kabiri.

Inkuru Wasoma:  byabaye amayobera nyuma y'uko upolisikazi apfuye bitunguranye

Icyakora avuga ko atekereza ko iyo aza kuba yaramenyesheje ubuyobozi ubwo yasambanywaga mbere, uwabikoze yari kubiryozwa byibura akabona ubutabera hakiri kare. Araburira abana b’abakobwa kuba maso, bakagendera kure umuntu wese bigaragaye ko afite umugambi wo kubahohotera, no kujya bihurira kumutungira agatoki mu nzego zibishinzwe zikamukurikirana.

Kuwa Kabiri Tariki 17 Ukwakira 2023, ubwo mu karere ka Nyabihu hatangizwaga   ko kwimakaza ihame ry’Uburinganire ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, ikibazo cy’abangavu basambanwa bagaterwa inda cyagaragajwe nk’inzitizi y’iterambere ry’umuryango, kuko uretse ababikorewe basigara bahanganye n’ingaruka byabagizeho, ababigizemo uruhare bamwe baratoroka bakihisha ubutabera cyangwa bagahishirwa.

Mutoni Gatsinzi Nadine, ni umuyobozi w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, mu ngamba zigamije kugabanya ubukana bw’iki kibazo yakomojeho ni ukuba ababyeyi n’abana bafashwa gusobanukirwa ko hari icyo bakora mu kwirinda ihohoterwa, ndetse no kutagira ipfunwe ryo kuvuga cyangwa gutereranwa igihe umuntu yarikorewe.

Lambert Dushimimana, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gufasha imiryango kugira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, ari nako hakazwa ingamba zituma uwahohoteye undi abiryozwa. Ni mu gihe mu karere ka Nyabihu habarurwa abangavu 194 batewe inda n’abagabo bafite ingo, mu gihe abagore 223 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abo bashakanye muri uyu mwaka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved