banner

Ubuhamya bw’umukobwa wamaze iminsi ibiri aziritse kandi yambaye ubusa kwa Kazungu wica abakobwa akabashyingura iwe

Uyu mukobwa utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko ubwo yahamagarwaga na nimero atazi y’umugabo, yumvise ari umunyamahirwe. Uwo mugabo yamusezeranije kumushakira akazi keza, hari muri Kamena 2023 hagati, ubwo hari hashize igihe gito uyu mukobwa Akarabo (Ntabwo ari izina rye bwite tugiye gukoresha) yari amaze iminsi apostinze kuri whatsapp ye ko nta kazi afite kandi ari kugashaka.

Akarabo yabwiye The new Times ati “Yambwiye ko azampuza n’umunya bizinesi ukomeye akampa akazi, namubajije umwirondoro we kuko ntamuzi ambwira ko yitwa Kazungu. Nahise mubaza nti ‘Nimero yanjye wayibonye ute?’ Yambwiye ko atibuka umuntu wamuhaye nimero yanjye. Namusubije ko ntashobora guhura n’umuntu ntazi, bityo, tugomba kubanza kumenyana.”

Nubwo uyu mugabo yakomeje kumuhamagara, ariko Akarabo yanze kujya guhura nawe, iminsi ibiri iza gushira Kazungu akimuhamagara. Ku munsi wa gatatu, yatangiye kumuhamagara kuri WhatsApp mu mashusho, baraganiriye barebana amaso ku maso, umukobwa yari afite ubwoba yumva adatuje, ariko nibwo yafashe umwanzuro wo kujya kureba Kazungu.

Akarabo agira ati “Nkurikije uko kazungu yasaga, nafashe umwanzuro wo kujya kumureba. Namubwiye ko nabona akanya ndajya kumureba kugira ngo ambwire ibijyanye n’ako kazi. Hashize icyumweru, natamuhamagaye musaba ko twahura, ambwira ko nta kibazo. namubwiye ko Ndi I Remera ariko kuva ntazi aho ari, arangire umumotari. Nka saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba nabonye moto. Nahuriye na Kazungu mu Busanza.”

Ati “yanguriye icyo kunywa turaganira. Mbonye bwije natangiye kumubaza ibijyanye n’ako kazi. Nibwo yahise ambwira ko ari boss we uri gutanga ako kazi. Namubajije aho boss we ari ambwira ko ari mu rugo kandi ahuze, Kazungu mpita mubwira ko ntajya iwe bityo reka ntahe nzagaruke boss we ahari. Yambwiye ko nubwo boss we ahuze ariko Atari kure cyane kuko ari muri metero nk’eshanu, ako kanya mpita mubwira ko twajyayo noneho tukamureba.”

Akarabo akomeza avuga ko iyo nzu itari kure cyane y’akabari bahuriyemo. Mugihe Kazungu yari yanyoye kuri soda gusa, Akarabo yari yafashe amacupa atatu ya Petit Mutzig. Bamaze kugera iwe, ahagana mu ma saa 20h30, Kazungu yari ameze neza mu myitwarire ari kumwakira neza. Ariko ibintu byahindutse vuba cyane akimara kwinjira mu nzu, inzu yiherereye mu Mudugudu wa Gashikiri, mu Kagari ka Busanza, mu Karere ka Kicukiro.

Ati “Ati: “Ninjiye ambwira ko numva meze nkuri mu rugo mbese nisanzuye. Inzu yasaga naho iteye ubwoba ariko urebye ikiganiro twagiranye, natekereje ko ari umuntu mwiza kuko ntamuntu numwe wigeze antumira akantoteza kuva nabaho. “Ariko, mu buryo butunguranye, yatangiye kuntuka mu magambo mu buryo buteye isoni. Yantegetse gushyira ibyo nari mfite byose hasi. Naravuze nti: ‘nshuti, ni ikihe kibazo?’ Atangira kunkubita inshyi. Nabonye ko ibintu byahindutse ndaceceka. Namuhereje byose nari mfite mpereye kuri terefone yanjye ya Samsung, indangamuntu, igikapu, pasiporo, amafaranga 10,000, nurufunguzo rwinzu.”

“Yantegetse gukuramo inkweto. Aransakasaka ahantu hose, hanyuma ansaba gukuramo imyenda nkuramo imyenda. Amaze kugenzura ibintu byanjye byose, yambwiye kuryama kugira ngo ansambane. Nasabye imbabazi ariko amfata mu ijosi araniga. Nahebeye urwaje kuko naje kunanirwa kurwana ndamureka ankorera ibyo ashaka byose.”

“Arangije gukora ibyo akora natekereje ko byibura agiye kundeka ngo nitahire, ariko siko byagenze yagiye mu cyumba azana itsinda atangira kuzinigisha mu ijosi kuburyo ntabasha kuvuga ndetse yewe ntangira kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru. Namusabye ko yampa amazi ariko arabyanga. Yanyicaje ku ntebe anzirika amaguru n’amaboko akoresheje izo nsinga z’amashanyarazi. Namutakambiye mvuga nti ‘Kazungu kubera iki uri kunkorera ibi ngibi? Hari ikibi nigeze ngukorera?’ ariko yica amatwi yanga kunsubiza.”

Kazungu yahise ategeka Akarabo kumubwira ijambo ry’ibanga rya terefone ye ndetse n’iryo kuri banki ye ya Equity, mugutungurwa kwinshi, Akarabo yatunguwe yibaza uburyo Kazungu asanzwe azi ko banki akoresha ari Equity ariko ntabwo yabashaga gutekereza. Ati “Nari mfite amafaranga agera kuri 130,000frw kuri konti ya Equity. Sinzi aho yashyize ayo amafaranga. Icyo gihe nta kintu na kimwe nari mfiteho uburenganzira mu bintu byanjye yanyatse. Yambajije amafaranga mfite mu mufuka ndamubwira ko ari amafaranga 15 000frw. Hanyuma ambaza ibya Mo-Kash ndamubwira nti ‘nta kintu gihari.”

Kazungu yafashe Terefone y’Akarabo amubaza abakobwa bose baziranye na we bafite amafaranga, amusubiza ko ntabo azi, amaze kumubwira gutyo ahita atangira kureba ama nimero yose yo muri terefone ayandukura. Ati “Nasengaga ngo akore ibyo ashaka byose ariko andeke nigendere. Nari maze kumenya ko ndi mu byago.”

Inkuru Wasoma:  Umusore yafatanwe moto yari yibye abanje gukomeretsa nyirayo

Akomeza avuga ko Kazungu yajyaga mu cyumba akamaramo igihe kirekire, kuburyo atazi icyo yahakoraga ariko ibyo yumvaga harimo no guhamagara kuri terefone. Ati “Yantegetse ko nta jambo na rimwe ngomba kuvuga, ajya mu cyumba amara nk’isaha yose ari kuvugira kuri terefone, namusabye ko yaza tukaganira ariko ahubwo arongera arantoteza ndongera ndaceceka. Kazungu namusabye ko yambohora byibura nkajya kwibohora, yaransetse ambwira ko nabikorera aho ndi nziritse.”

Bigeze mu ijoro hagati, Kazungu yazirikuye Akarabo amujyana ahantu mu cyumba kimeze nk’aho ari icy’uburiri arongera amurizirikiramo. Icyo gihe Kazungu yamubajije ibyo atunze mu nzu ye byose, Akarabo akabimubwira agenda abyandika. Ku munsi wakurikiyeho, Akarabo yatekereje ko byibura araza kurekurwa ariko siko byagenze.

Kazungu yaje kubwira Akarabo ko kugira ngo amurekure agomba gukora ikintu ikintu kimwe, amubajije icyo ari cyo amubwira ko agomba kumuha miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ikibazo kiba ko Atari ayafite. Kazungu yahise ategeka Akarabo guhamagara nyirinzu umukodesha kugira ngo bavugane, yohereze umuntu ajye kuzana ibintu byose by’Akarabo.

Kuva ubwo Kazungu yakomeje kuvugana n’abantu kuri terefone, uko Kazungu yahamagarwaga niko yarangaraga Akarabo agashaka uko yihambura, nyuma aza kumva Kazungu abwiye umuntu ngo amufitiye akazi, uwo muntu amusubiza ko atazongera kwijandika mu bikorwa bye bibi. Kazungu yatutse uwo muntu bavuganaga ahita amukupa. Kazungu yakomeje guhamagara abantu bakomeza bamubwira ibisubizo adashaka aza kurakara.

Umuntu wa gatanu Kazungu yahamagaye yaramubwiye ati “ariko abantu ntabwo mwumva akazi muba mwahawe? Ugiye kunzanira ibintu I Remera ndaguha ibihumbi 100Frw.” Akarabo ngo yumvise uwasubije Kazungu amubwira ko niba Atari ibintu biramutinza, reka afate moto aze.

Ati “Nakomeje kwizirikura uko Kazungu ari kuvugira kuri terefone, yari yampohoteye, yanyambuye ibyanjye byose, ariko yanze kundekura, nagiye kumva numva umuntu hanze avuga ko aje, asaba kazungu kuza kumwishyura.” Icyo gihe hari habaye nyuma ya saa sita.

Akarabo akomeza avuga ko ayo yari yo mahirwe yo gucika. Yatekereje ku kuba abantu baramubona yambaye ubusa ari kwiruka, ariko ibyo ntiyabyitaho kuko ubuzima bwe bwari mu kaga gakomeye. Ati “natangiye kugenda ngana ku muryango. Kazungu yari ari ku muryango w’urundi ruhande ari kwishyura umuzaniye ibintu.”

Ati “natangiye kumva Kazungu yaka nimero uwo mu motari, ntabwo nari gusakuza kuko nari mfite ubwoba ko aramfata, nahise nsohoka niruka, mu gihe arimo kwiruka yatangiye kumva abantu batangaye cyane bavuga bati “Murebe umusazi w’umukobwa wambaye ubusa, ariko nta jambo nigeze mvuga kuko numvaga Kazungu ashobora kumfata.”

Ku rugo rwa mbere yagezeho, Akarabo yahasanze umwana amubwira ko atashobora kumurinda Kazungu aramutse amusanze aho ngaho. Yakomeje kwiruka, ati “Nirukiye mu rundi rugo mpasanga umugore utwite atungurwa no kumbona, hari nyuma ya saa sita, nahise nirukira ku muryango ndawukubita nirukira mu nzu, mwinginga musaba ko atavuga ko ndi aho ngaho, yambajije ikibazo mfite, musubiza ko ntari umusazi, musaba kureba uburyo bari banziritse n’uko ndi kugaragara muri aka kanya, namubwiye ko ndaza kumusobanurira nyuma.”

Hashize umwanya Akarabo amaze gutuza, no kunywa ibikombe bike by’amazi, yaje gusaba uwo mugore kumubwira byose, anaboneraho kumusaba kumuhamagarira umuyobozi, umuyobozi waho ngaho ahageze umukobwa yababwiye ibyamubayeho, icyakora ntabwo yibuka ngo ni uwuhe muyobozi wahageze, icyo yibuka ni uko ari abagabo batatu bamuhase ibibazo bakanahamagara Kazungu kuri terefone.

Ngo kazungu yababwiye ko na we ari gushaka Akarabo kubera ko yari inshuti ye¸bamubajije impamvu yasanzwe yambaye ubusa kandi bamuziritse, Kazungu abasubiza avuga ko yabimukoze kubera ko yangaga kumuha ibyo yashakaga. Ati “nababwiye byose barangije bampa ibaruwa njyana kuri RIB I Kanombe.”

Akarabo yeretse ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ibaruwa yanditswe n’umupolisi wo mu murenge wa Kanombe isaba ibitaro bya gisirikare bya Kanombe kumusuzuma no gutanga raporo y’ubuvuzi. Ibaruwa yerekana ko uwahohotewe – Akimana – yageze kwa Kazungu ku ya 27 Kamena, ahunga ku ya 28 Kamena. Ivuga ko yahohotewe ku mubiri – anizwe, aboshye imigozi, anakomeretsa ku ijosi no mu matama.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved