“Ubuhanuzi bari guha M. Assiya bwo kumwambika impeta ni ikinyoma kuko babupanga nari mpari” – Danton Gasigwa

Danton Gasigwa wavuze ko aherutse kwiyegurira Imana akaba umuhanuzi, yatangaje ko ibyo Prophet Byukurabagirane Noheli aherutse gutangaza by’uko yagize iyerekwa ririmo ko Imana yamuhaye impeta, ikamubwira ngo nagenda ayambike Uwanyana Assiya (umugore wa Pasiteri nyakwigendera Niyonshuti Theogene) ndetse amuhoze amarira yose yarize, ari ubutubuzi ndetse ngo babiteguye ahari kuko bashakaga kumenyekana ngo babone indonke.

Uyu mugabo yavuze ko ubu buhanuzi Noheli ari gutanga hirya no hino ari ubutubuzi bwo yise gushaka ‘Heat’ ngo abone amafaranga, kuko agenda ahimba ibinyoma abibwira abantu ndetse ngo hari na bamwe batinyuka bakizera ibyo binyoma aba yahimbye. Yavuze ko kandi uretse kuba uyu Noheli atari umupasiteri, atemerewe kugenda abeshya abantu kuko ibyo aba akora n’Abakirisitu basanzwe ntabwo baba bemerewe gusakaza ibinyoma hirya no hino.

Ubwo Gasigwa yaganiraga n’umunyamakuru yavuze ko nubwo atari ari muri uyu mupangu, ariko ngo yari aho iki kinyoma cyahimbiwe ndetse ngo yabiganiragaho n’abanyamakuru bakomeye kugira ngo barebe uko babona ‘Heat’ muri iyo minsi. Yagize ati “Ibi babikoze mpari nubwo ntarindi kumwe na bo. Ikindi kandi icyo gihe hari abanyamakuru bakomeye, ariko sinshaka kubatangaza k’ubw’impamvu z’akazi kabo, kuko naba mbinjiriye mu buzima.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko ubwo bateguraga ibi binyoma byose, uwo bagombaga kuvuga ko yeretswe mu nzozi ze atari Uwanyana Assiya, ahubwo ngo uwo bagombaga kuvuga ni Pasiteri Mutesi nuko basanze hari izindi nkuru ari kuvugwamo bagahita bafata umwanzuro wo gushaka ‘heat’ bavuze umugore wa nyakwigendera Pasiteri Theogene.

Inkuru Wasoma:  Papa Francis agiye kugira umuhire Floribert Bwana Chui uvuka i Goma

Yagize ati “Ahubwo iyaba bishoboka namwicaza nkamukubita. Bari gupanga ibi bavuze ko bashaka kuzamukira kuri Pasiteri Mutesi ariko ntibyakunda kuko basanze afite izindi ‘heat’ ari kuvugwamo. Babonye bimeze utyo bahise bahindura bavuga ko bashaka kubishyira ku mudamu witwa Madamu Sharlene ariko babona bitarashoboka, niko guhita babishyira muri Madamu Assia maze bahita bapanga kurura iriya mpeta baje kwerekana.”

Danton Gasigwa yavuze ko akomeje kubabazwa n’abantu bica umurimo w’Imana bari gushaka akaryo. Avuga ko ikibabaje biherera mu gikari bagakora inkuru, barangiza bakayitangaza biyitiriye Imana ngo barebe ko bazamuka ndetse babone n’amafaranga yo kurya kubera imibereho babayeho.

Icyakora yavuze ko ku ruhande rwe yabagira inama yo kuba bareka ibyo barimo yise ko ari ubuyobe, avuga ko nubwo bavuga kuriya baba bakomeretse M. Assia ukiri mu bihe bikomeye byo kubura umugabo we, bityo ngo bareka ibyo barimo cyangwa se uyu mugore yabishaka akazahitamo kubajyana muri RIB.

Uyu mugabo atangaje ibi nyuma y’iminsi mike Prophet Noheli atangaje ko Imana yamubonekeye ikamuha impeta ikamusaba kuyambika Uwanyana Assiya ngo amubere umugore, nubwo bitavuzweho rumwe kuko hari abantu benshi batangiye gutanga ubuhamya butari bwiza kuri uyu wavuze ko ari Umuhanuzi.

Kanda hano usome inkuru bijyanye:

“Imana yambwiye ko ngomba kwambika impeta umugore wa Pasiteri Theogene nkamuhoza amarira” – Prothet Noheli

Umunyamakuru akanaba Umuhanuzi Danton Gasigwa yavuze ko bateguye ubu buhanuzi ahibereye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved