Ni ubukwe bwari kuba kuri uyu wa 17 Kamena 2022 ku rusengero ruri ahitwa I Karurayi mu murenge wa Gikondo saa cyenda z’amanwa ariko abaje mu bukwe ku rusengero bagakomeza gutegereza abageni bagaheba kugeza ku I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bagafata umwanzuro wo kujya aho bateganije kwiyakirira naho bahagera bagasanga abageni ntabahari.
Ubwo BTN yahageraga kuri uru rusengero yasanze abatashye ubukwe bari gusiragira ndetse basenga ngo Imana ibafashe aba bageni bahagere, ndetse bari no gutokesha umudaimon wica ubukwe kugira ngo Imana imutsinde ubu bukwe buze gutaha.
Ubwo umunyamakuru yakomezaga gutembera yaje kumenya ko n’ahantu bari bateganije kwiyakirira batari bahishyura, kuko basabwaga ibihumbi 50 ariko abaje gutaha ubukwe bakaba bari barimo guterateranya kugira ngo barebe ko bakwishyura, bagejeje ku bihumbi 32 n’amafranga 500.
Amasaha yakomeje kwicuma kugeza ubwo saa mbili z’ijoro zigeze aribwo abageni baje kugera kuri uru rusengero rwa Maranatha rw’igikondo, bakinginga ushinzwe gufungura urusengero ngo abafungurire umuryango byibura babashe kubasezeranyiriza mu ihema riri aho ngaho. Uwamariya Odette ni umu pasiteri wabagiriye ikigongwe akemera kubasezeranya cyane ko ari nawe wabafashije mu myiteguro yose y’ubukwe, maze aza kubasezeranya saa tatu n’iminota 25 z’ijoro.
Umwe mubari baherekeje aba bageni yaje kuvuga ko hari habaye ikibazo cyo gukomeza kubura uyu musore ugomba gusezerana, gusa amakuru akomeza kumenyekana ko uyu musore iwabo w’umukobwa bari bamwimye umugeni kubera ko adafite amafranga, byaturutse k’uko uyu musore yizeye ko azabona intwererano maze agakuramo inkwano zo kukwa uyu mukobwa kugeza umunsi w’ubukwe ugeze yajya gutwara uyu mukobwa bakamumwima kubwo gusanga nta mafranga afite.
Uyu musore wakoze ubukwe yagiriye inama abasore kwirinda na rimwe kwizera intwererano kugira ngo bakuremo inkwano kuko batazaba bizeye ko hari umuntu uzabafasha, Uwamariya Odette wasezeranije aba bageni mu kiganiro cy’amagambo makeya yagiranye na BTN yavuze ko uko babibonye nawe ariko yabibonye.
Abari batashye ubu bukwe nabo ntago bacitse intege kuko bakomeje gutera indirimbo bavuga ko icyo Imana yavuze kigomba gusohora kandi ko isezerano ry’Imana rishobora gutinda ariko ntago rijya rihera, satani akozwe n’isoni.