Ubukwe bwahagaritswe igitaraganya na ADEPER nyuma yo kuvumbura ko umugeni atwite

Ubuyobozi bwa ADEPER itorero rya Rubengera bwahagaritse ubukwe bw’umusore n’umukobwa bari bagiye kubana nyuma yo kumenya ko uyu mukobwa atwite. Kuri uyu wa 15 mata 2023 nibwo umukobwa wo muri Karongi yagombaga gushyingiranwa n’umusore w’I Kigali, ariko kuwa 14 mata 2023 ubuyobozi bwa ADEPER bwapimishije uwo mukobwa busanga atwite buhagarika ubukwe igitaraganya. Umugore yatwitse ibiganza by’umwana we w’imyaka 6 abivumbitse mu muriro amuziza ibijumba

Umwe mu bayobozi ba ADEPER yavuze ko impamvu bahagaritse ubu bukwe ari uko basanze umugeni atwite, kubera ko batajya bashyingira umukobwa batabanje kumupimisha, dore ko umuganga baba bamufite, bityo ntago bashyingira umukobwa utwite kuko aba yarakoze icyaha cy’ubusambanyi. Yavuze ko abagiye kubana babigisha inyigisho z’umubano ubukwe bwaba bwegereje abageni bagahanurwa.

Yakomeje avuga ko ababirenzeho batemera kubashyingira kuburyo iyo bazashyingirwa nk’ejo babapima ku munsi ubanza. Kuri aba bageni umusore we yemeraga ko inda ari iye. Yavuze ko kandi abagiye gushyingiranwa babasaba kwirinda guhura kugira ngo badakora imibonano mpuzabitsina ahubwo bakazayikora nyuma yo kubasezeranya.

Umusore wahagaritswe habura amasaha make ngo akore ubukwe we yavuze ko ubukwe bwe bwakomeje, yagize ati “ubukwe bwanjye bwarakomeje umbwire nguhe n’amafoto.” Amakuru yamenyekanye ni uko uyu musore ADEPER ikimara kumuhagarikira ubukwe, yashatse undi mu pasiteri wo mu irindi torero arabasezeranya ubukwe burakomeza nk’uko Igihe babitangaje.

Inkuru Wasoma:  Rusizi: Umwarimu yahuye n’akaga ubwo yari yagiye kwigisha yasinze

Inkuru Wasoma:  Ibirayi birarya umugabo bigasiba undi I Musanze

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved