Umukobwa witwa Tobi Elder yari afite gahunda yo gukorera ubukwe bw’akataraboneka muri Hawaii, gusa buza gupfa ku munota wa nyuma, afata umwanzuro wo kujyana na Se mu kwezi kwa buki.
Tobi Elder wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagombaga gukora ubukwe ku itariki ya 9 Gicurasi 2025 muri Hawaii, ariko amasaha 36 mbere y’ubukwe haza kubaho ukutumvikana n’umukunzi we bituma batandukana, ubukwe burasubikwa.
Nyuma yo kubabara cyane no kugira impungenge z’amafaranga yari yarishyuye, Tobi yafashe umwanzuro wo kujya mu kwezi kwa buki wenyine aho yari yaragennye kujyana n’umukunzi we.
Ati “Hari ibyo nari narishyuye mbere, ngatekereza nti ’nzahomba amafaranga yanjye’, gusa bambereye abantu beza barayansubiza. Hari n’ibindi bikorwa twagombaga gukora turi kumwe nkibwira ko nabihagarika ariko nafashe umwanzuro wo kujyayo ku giti cyanjye”.
Mu rugendo rwerekeza i Hawaii, Tobi yari afite agahinda kenshi ndetse yagiye arira mu ndege.
Tobi wari uhangayitse, Se, Robert Elder, yamumenyesheje ko agiye kumusanga kugira ngo atamureka ngo ahangane n’ibihe bikomeye ari wenyine.
Mu butumwa bugufi yamwandikiye yagize ati “Mukundwa, ndaje. Sinshaka ko uba ahongaho wenyine”.
Bagihurira i Hawaii, bagiye ku Kirwa cya O‘ahu aho ubukwe bwari kuzabera. Tobi yahafatiye amashusho agaragaza uko yaraye ukwezi kwa buki na Se, ayashyira kuri TikTok.
Aya mashusho yarebwe n’abantu barenga miliyoni eshanu, benshi bamushimira umwanzuro yafashe.
Tobi yavuze ko iki gikorwa cyamwigishije agaciro k’urukundo rw’ukuri rwa kibyeyi kandi ko yishimiye ko yakiriye ubutumwa bw’abagore benshi ku mbuga nkoranyambaga bamubwira ko yakoze igikorwa cyiza.

Ubukwe bwa Tobi Elder bwapfuye ku munota wa nyuma ahitamo kujyana na se mu kwa buki

Robert Elder yafashije umukobwa we kuticwa n’agahinda