Ni mu kagari ka Kinyaga mu murenge wa Nkanka ahabereye bimwe abantu bakunda kuvuga ko nta bukwe bukunda kuba butagezwe intorezo, kuko n’ubukwe bw’umukobwa n’umusore bwari bugiye kubera aha ngaha nuko bamaze kwitegura neza ndetse bageze no kurusengero, pasiteri wari ugiye kubashyingira asaba umukobwa ko yajya kwipimisha, bamupimye basanga umukobwa aratwite, nuko pasiteri ahita ahagarika ubwo bukwe.
Bamwe mu bari bari aho batashye ubukwe babihamya babivuga, umwe ati” ubukwe bwapfuye, bwishwe n’uko basanze umukobwa atwite. Babapimye basanga umukobwa atwite ubungubu ari iwabo n’umusore ari iwabo”. Undi mugabo nawe wari watashye ubukwe yagize ati” uko byagenze nuko twaje gutaha ubukwe, tuza gutaha ubukwe tuzi y’uko hari umusore n’umukobwa, birangira agiye kwipimisha birangira atwite, ngo yari agiyeyo ubwa kabiri kuko yigeze no kujyayo”.
Uyu mugabo avuga ko uyu mukobwa yajyanywe n’umudamu wari ubishinzwe kumupimisha, nuko birangira bazanya impapuro zigaragaza ko uyu mukobwa atwite. Ubwo TV1 yaganiraga na Ngirabakunzi Jean Baptiste umu pasteri w’itorero rya Methodiste Libre wari bushyingire aba bageni yahamije ko ubu bukwe yabuhagaritse kubera ko ngo umukobwa atwite, ariko ngo namara kubyara nibwo ashobora kuzongera gusubukura ubwo bukwe.
Ati” batubwiye ko umukobwa atwite, koko bamaze kutuzanira icyangombwa cyo kwa muganga dusanga niko bimeze, ubwo icyari gukorwa twahise tugisubika. Kubusubika nabusubitse, igikurikiraho umukobwa abanza kubyara yamara kubyara akagaruka tukamushyingira. Abanza gusaba imbabazi itorero kuko yarihemukiye, ubundi akagaruka tukamushyingira”.
Uretse uru rugero rwo mu murenge wa Nkanka, ni ubukwe bwinshi bukunda gupfa kubera imbogamizi nk’izi ngizi. Ku ruhande rw’ababyeyi rero baranenga iyi migirire, kubera ko uretse kuba biteza umuryango igihombo, ahubwo binatera igisebo mu muryango kubera ko mama w’umukobwa aba ataye icyubahiro.
Aya madini n’aya matorero yanga gushyingira umukobwa kubera ko atwite, ni nayo akunda kuba afite ubwiganze bw’abayoboke buri hejuru cyane, nyamara ariko ishyingirana ryemewe ni irikorewe imbere y’amategeko gusa, ibyo kujya mu rusengero bikajyana n’imyemerere y’umuntu ku giti cye, ku buryo hari n’abo usanga bavuye gusezerana mu mategeko bagahita bibanira nta wundi muhango bakoze.
https://www.imirasiretv.com/abakobwa-bicuruza-bakoresha-facebook-nkinzira-ya-bugufi-yo-kubona-abakiriya/