Ku Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024, ni bwo umunyamakurukazi Uwizeye Esca Fifi ukora mu ishami ry’Iyobokamana ndetse na Siporo yasezeranye na Furaha Giovanni we akorera mu ishami ry’amafoto n’amashusho kuri Radio&TV10.

 

Icyakora n’ubwo iyi nkuru itavuzwe cyane, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara amashusho agaragaza aba bombi bari gusomana dore ko byafashe igihe kirekire kuko abari babutashye barimo na marene w’uyu mukobwa bakomezaga babasaba kongera gusubiramo iki gikorwa cy’abakundana.

 

Ubwo ubukwe bwabereye mu busitani bwa Kigali Parents School bwari burimbanyije, abari aho basabye abageni gusomana, maze Esca Fifi afata umugabo we barasomana byanyabyo bimara ipfa. Ari nako abari aho bafata aya mashusho ndetse bajya gutandukana bakongera kubasaba gukomeza gusomana kuko ubu babaye umwe (Umugore n’umugabo).

 

Muri Gicurasi 2024, ni bwo aba bakoze ba RadioTv10 basezeranye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Ni ibirori bititabiriwe cyane dore ko harimo abo mu murango n’inshuti nke zabo kuko byario byaragizwe ibanga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.