Uburanga bw’umwuzukuru wa Perezida Museveni, Nsasirwe Karugire Keinembabazi akaba umukobwa wa Natasha Museveni, bukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto y’imyiteguro y’ubukwe bwe akomeje gucicikana hirya no hino.

 

Umuryango wa Perezida Yoweri Museveni urimo kwitegura gushyingira umwuzukuru we, Nsasiirwe Keinembabazi Karugire, uzwi cyane ku izina rya Tasha cyangwa Sasii, witeguye kubaka urugo rwe.

Biravugwa ko umukunzi wa Tasha ari umuhungu wa Lt. Gen. Sam Kavuma, wamenyekanye cyane nka Komanda w’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Inzibacyuho bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (ATMIS).

Amafoto, yashyizwe ahagaragara na Kwesh Bridals, agaragaza Sasii yipima ikanzu y’ibara risa nka zahabu, agaragaza ishusho y’uko azaba asa ku munsi we w’ubukwe.

Ku mbuga nkoranyambaga rero abantu bacitse ururondogoro bamwe batangarira ubwiza bwe, mu gihe abandi bemeza ko uyu atari Umugandekazi ahubwo ari Umunyarwandakazi kimwe n’umusore witegura kumushaka.