Nyuma y’uko urubanza rwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati rurangira, aho yaburanye muburyo bw’ikoranabuhanga kubwo kuba Atari ari mubasohoka muri gereza ya Mageragere aho afungiwe, umunyamategeko umuburanira yasobanuye uko urubanza rwagenze nyirizina.

 

Umyamategeko yatangiye yibutsa abantu icyaha Ndimbati akurikiranweho, cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka ndetse akanamunywesha inzoga, anavuga ko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha ari ibyo bwatanze mu gihe Ndimbati yarimo aburana ku ifungwa n’ifungurwa, ndetse nabo bakaba aribyo bireguyeho uyu munsi.

 

Umunyamategeko Irene yavuze ko uyu munsi ikindi kintu cyabayeho abantu batamenye ni uko habayeho kuregera indishyi y’akababaro, aho icyo kirego cyatanzwe na se wa Kabahizi Fridaus waje ahagarariwe n’abanyamategeko babiri, ariko uwunganira Ndimbati agaragaza imbogamizi ivuga ko icyo kirego kitagakwiriye gutangwa n’umubyeyi we ahubwo cyagatanzwe na Kabahizi Fridaus we ubwe kubera ko yujuje imyaka y’ubukure.

 

Yagize ati” urega ariwe kabahizi niwe wagombaga kwitangira ikirego cy’indishyi kubera ko ariwe uvuga ko yahohotewe kandi ari hejuru y’imyaka 18 kandi itegeko rivuga ko umuntu uri hejuru y’imyaka 18 aba yemerewe kugira ibyo akora”.

 

Yakomeje avuga ko abaje bahagarariye se wa Kabahizi bavuze ku myaka, ngo ntago kabahizi ariwe wari kuza kandi ataragira imyaka 21, ariko abiregura bavuga ko bibeshye kuko imyaka 21 ari iyo gushyingirwa mu gihe 18 ari iyo kwikorera ibikorwa runaka, ari naho urukiko rwahereye ruvuga ko ari inzitizi bityo ruzabisuzuma, rugatangira rimwe umwanzuro n’isomwa ry’urubanza.

 

Avuga ku kimenyetso kijyanye n’ifishi yo kwa muganga Kabahizi Fridaus yakingiriweho, ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko yakingiwe kuwa 8 mata 2022, ndetse bukanavuga ko yavutse kuwa 6 nyakanga 2022, bireguye bavuga ko nta kuntu byaba ari umucyo kandi umwana agakingirwa mbere yo kuvuka.

 

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ruzasoma urubanza kuwa 29 nzeri 2022.

IMUZI N’IMUZINGO KU RUBANZA RWA NDIMBATI N’INGINGO ZIMURENGERA

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved