Mu karere ka Rubavu abakora umwuga wo kwicuruza batarageza ku myaka y’ubukure bateje inkeke n’impagarara ababyeyi bababona kuko bo iyo babonye umukiriya bamuhera mu gihuru giherereye kuri iyi seta bakoreraho ari naho bakinga umusaya. Iyo utemberera muri aka karere ukagera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hafi n’umupaka mukuru wa La corniche hafi n’ahaparika amakamyo atwara imizigo itandukanye ayerekeza muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo aho ahagarara mu gihe gito uzahasanga abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15 na 17 bakora umwuga wo kwicuruza ibizwi nk’uburaya.
Bamwe muri bo usanga banambiye ku muhanda, iyo bafatishije usanga barimo kurya amandazi ari nako basomeza amazi, cyangwa barimo kurya ibisheke. Si abana b’abangavu gusa uzahanga kuko akenshi baba bari kumwe n’insoresore. Iyo muganiriye n’aba bakubwira ko aho baba ari naho bogera kuko ari ku muhanda bikaba bituma rimwe na rimwe bakaba bahohoterwa n’insoresore iyo zibabonye barimo kogera mu kivu bambaye ubusa. Umwe yagize ati “Aha niho tubikorera iyo tubonye umukiriya kandi baduha ayo bafite hagati y’ibihumbi biriri na bitanu by’amanyarwanda, ikindi niho turara ni naho twogera.”
Aba bana bavuga ko iyo hagize umuntu ubabona muri icyo gihuru bataratangira kwiha akabyizi ubwo biba bipfuye, naho mu gihe hagize ubabona bari mu gikorwa bikomereza ibyabo kuko isoni zavuyeho. Aba bana bose icyo bahuriraho n’uko rimwe na rimwe iyo inzego z’umutekano zibafashe zibasubiza iwabo bakabeshya n’ubuyobozi ko bazafashwa amaso agahera mu kirere igituma bagaruka muri ubu buzima nabo ubwabo badaterwa ipfunwe no kuvuga ko ari bubi.
Undi ati “Iyo bangejeje mu rugo Asoc yemera ko amafaranga yo kudufasha ahari, abatuzanye bamara kugenda akambwira ko abanzanye bambeshyaga ngo mve mu muhanda, bikarangira tugarutse ku muhanda kuko ubuyobozi buduteragirana.” Undi yagize ati “Muri ubu buzima turimo bugoye abahungu baba bashaka kuduhohotera kuko akenshi iyo baje turi koga baradusaba twabima bikaba ngombwa tubanza kurwana.”
Aba bana bavuga ko icyatuma bava mu buraya ari nk’uwabagoboka akabaha ibihumbi 100 frw bagashaka icyo bacuruza bifatanyije n’abandi bakiteza imbere. Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias avuga igisubizo mu buryo burambye ipfundo rigomba gushakirwa mu muryango.
Ati “Mu buryo bwihutirwa tugiye gushaka abo bana tumenye ikibatera kujya mu buraya no kubasubiza mu mashuri kugira ngo bategure ejo heza habo hazaza, ibi byose bigkorwa hakumirwa ikibi cyose cyabageraho naho mu buryo burambye igisubizo kiri mu muryango bubaka uburere buboneye banubaka umuryango utekanye kuko bariya bana aribo Rwanda rw’ejo.” Igitangazamakuru gifite umuyoboro wa youtube Redblue JD mu 2021 yakoze urutonde rw’uduce 5 turangwamo uburaya cyane mu Rwanda aho muri utwo duce hazamo agace ka LA BAMBA ko mu karere ka Rubavu ibi bikaba byarashyize akarere ka Rubavu ku mwanya wa 4. source: rwandanews24