Uburaya bwiganje mu bana bari munsi y’imyaka 17 n’igihangayikishije cyane kubera bo

Abaturage batuye mu santere yo mu Gashyushya iherereye mu mudugudu wa Kabatsi mu kagali ka Kigemo mu murenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi, baravuga ko muri aka gace hari itsinda ry’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka kuva kuri 17-10 bakora umwuga w’uburaya, ariko bakaba babahangayikishije cyane birenze kubera imyitwarire yabo.

Aba baturage babwiye TV1 ko uku kwishora mu buraya kw’aba bana bihungabanya umutekano bikanasenya ingo, umugabo umwe yagize ati “rwose ikibazo cy’indaya hano mu Gashyushya kiratuzengereje. Nta muntu ugitunga amafaranga, ugira amafaranga ugahura n’indaya nk’iyo y’akana gatoya ikaba irayitwariye.”

Bakomeza bavuga ko izi ndaya z’abana bato zibazengereje kuburyo ntawe ugitunga umwana w’umuhungu, kubera ko zanduza abana babo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ziganjemo imitezi n’izindi. Bakomeje bavuga ko zizengereje n’ubuyobozi kubera ko n’umukuru w’umudugudu arara azirukaho afatanije n’abashinzwe umutekano ariko bikaba iby’ubusa ejo bakagaruka.

Undi yagize ati “Zirahari kandi ni nk’umunani, abana guhera ku myaka 18 kumanura kugera ku 10.” Umukecuru witwa Mukakarimba we yagaragaye atabaza cyane kubera ko ngo iyo amasaha akuze abo bana b’abakobwa bajya kumutera mu rugo rwe akabacumbikira ku ngufu, nawe atabaza avuga ko yakorerwa ubuvugizi abo bana bigize indaya bagatwarwa bakamuha amahoro, kuko abura ikindi kintu yakora akemera bakarara iwe.

Ubwo umunyamakuru yaganiraga n’aba baturage, bajyaga bamutungira agatoki abo bana b’abakobwa, icyakora ntabwo bemeraga kuvugana na we. Abaturage bakomeza bavuga ko ari ikibazo kibahangayikishije cyane, kuko abana bamwe bajya mu buraya baba bataye iwabo rimwe na rimwe banasize bibyeyo, bagasaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora.

Umwe yagize ati “Indaya z’abana zitumazeho abagabo, zimaze ibintu mu rugo.”

Inkuru Wasoma:  Rwanda:Ibiciro mu Mijyi byiyongereyeho 3,8% mu cyaro biragabanuka

Nahayo Sylvere, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana.

Ababyeyi bo muri iyi santere ya Shyushya ikorerwamo uburaya bashinja bagenzi babo (ababyeyi b’aba bana) guteshuka ku nshingano yo kurera no kwita ku bana babo bikaba aribyo byatumye bishora muri ubu buraya, ariyo mpamvu inzego bireba zikwiye kubihagurukira.

Inkuru Wasoma:  Imbwa zakoreye agashya umusore wari ugiye kwiba mu rugo rwa Pasiteri

Nahayo Sylvere, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana.

Ababyeyi bo muri iyi santere ya Shyushya ikorerwamo uburaya bashinja bagenzi babo (ababyeyi b’aba bana) guteshuka ku nshingano yo kurera no kwita ku bana babo bikaba aribyo byatumye bishora muri ubu buraya, ariyo mpamvu inzego bireba zikwiye kubihagurukira.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved