Uburengerazuba bw’u Rwanda bushobora kongera guterwa n’ibiza

Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yaburiye abaturage batuye mu Ntara y’Iburengerazuba ko icyo gice gishobora kwibasirwa n’ibiza, kubera ko imiterere y’iyi Ntara idafite ubudahangarwa buhagije ku mihindagurikire y’ibihe.

Ubwo Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi no guhangana n’ibiza muri MINEMA yaganiraga n’itangazamakuru, yatangaje ko mu myaka itanu ishize abantu 492 bahitanywe n’ibiza, muri abo abagera kuri 317 bahitanwe n’inkuba gusa.

Yavuze ko hashingiwe ku igenzura ryakozwe mu nzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima, iz’uburezi, ibikorwa remezo n’ubuhinzi byagaragaye ko icyo gice cy’Iburengereza gifite ibyago byo kwibasirwa n’ibiza cyane. Aho yavuze ko ubudahangarwa bwo guhangana n’ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba buri ku gipimo cya 42% gusa.

Uyu muyobozi yabwiye abaturage n’ubuyobozi ko hakwiye gushyirwamo ingamba zishoboka zose kugira ngo hakumirwe ibiza bishobora kuhibasira muri ibi bihe. Ati “Ibiza byiganje mu Ntara y’Iburengerazuba.”

MINEMA kandi itangaza ko ibiza biheruka kwibasira u Rwanda byarutwaye arenga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, amenshi akaba yarakoreshejwe mu guhangana na byo mu gice cy’Iburengerazuba.

Rukebanuka yasabye ko hashyirwa imirindankuba mu bigo rusange bya Leta nk’ibitaro n’amashuri n’ibindi, ashimangira ko icyihutirwa cyane ari uguhagarika ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro acukurwa mu buryo butemewe n’amategeko, cyane cyane mu Karere ka Ngororero, ibyo bikorwa bizwiho guteza inkangu za hato na hato.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yatangaje ko harimo gushyiramo ingamba zo guhangana n’ibiza, harimo kurwanya isuri, gutera amashyamba ku misozi cyane ko icyo gice kigizwe n’imisozi miremire. Ati “turimo gushyiraho ingamba zo guhangana n’inkangu n’ibiza byibasira Intara yacu, harimo gushyiraho imirindankuba, no kongera gutera amashyamba.”

Guverineri Dushimimana yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’inkuba, ari ngombwa gushyira imirindankuba ahantu hahurira abantu benshi nko mu mahoteli, mu nsengero, no kuri sitade, ashimangira ko hari ibihano byateganyijwe ku bantu batubahiriza ayo mabwiriza. Ati “Turajya inama yo gushyira imirindankuba ahantu hose hahurira abantu benshi, kandi tuzaca amande abantu bose batazubahiriza amategeko kugira ngo tugaragaze uburemere bw’ingaruka z’inkuba.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved