Uburere buboneye||Ibintu 10 byabura mu burezi bw’umwana akaba igihombo cy’umuryango

Ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye no kurera abana bwerekanye ko kuva ku myaka 0-3 ubwonko buba mubaze kwiyubaka ku kigero cya 80% mu gihe kuva myaka 4-6 buba bugeze ku kigero cya 90% bityo, abashakashatsi bagatanga ingamba zitandukanye zigaragaza ibikwiye kwitonderwa kugira ngo umwana abe umuntu uzagirira isi akamaro, ni ukuvuga; yikunda kandi agirira abana n’abandi neza n’ubushobozi ndetse b’ubukesha mu byo akora. Iby’ingenzi bigomba kwitabwaho ni ibi bikurikira:

 1. Urukundo n’ubwuzuzanye

Umwana akeneye urukundo, kumwitaho, no kumwereka ko ari uw’ingenzi, umubyeyi agomba kumenya uko umwana yitwara no kumufasha kugira imibanire myiza n’abandi.

2.Gushyiraho imbibi zifatika 

Umwana akeneye kumenya aho uburenganzira bwe bugarukira no kubaha abandi, Kandi akabifashwamo, imyitwarire mibi igomba kunozwa mu buryo butamubabaza umutima, ahubwo bumutoza icyiza.

3.Gutoza umwana indangagaciro  

Umubyeyi ni we mwarimu w’imena w’umwana, bityo rero kwitondera ibyo umwana yigira ku babyeyi no ku muryango muri rusange ni iby’ingenzi. Indangagaciro nko kugira ukuri, ubufatanye, n’ubumuntu bigomba kubimburirwa n’icyitegererezo cyiza gikomoka ku babyeyi.

4. Kumwubakamo icyizere  

Umwana akwiye gukura yumva ko ashoboye kubaka isi nziza. Ibi bigerwaho binyuze mu kumutera inkunga mu byo akora no kumuha amahirwe yo kwiga no kugaragaza impano ze. Akenshi, ababyeyi bashishikazwa no guhatira abana gukora ibyo bo bifuzaga kuzakora, igihe cyikabasiga, ibi bitesha umwana amahirwe yo kwiyumva mo ubushobozi we ubwe.

5.Kwita ku burezi

Uburezi ni ikintu kigali mu mibereho ya muntu, aha twibande ku burezi buganisha ku myigire y’umwana kuko ntitwakwibuza kwemera ko uburezi ari intambwe ya mbere mu kugira umwana utekereza neza kandi ushobora gufata ibyemezo bifite akamaro. Abenshi mu babyeyi barebera umwana wabo ko yize neza ku ndimi nyinshi z’amahanga avuga; ibi byaba kimwe mu bigaragaza rwose ko umwana yize neza, ariko ababyeyi ntibakwiye kubihuza n’umuburezi bw’abana b’inshuke kuko bo baba bagomba kubanza kwigishwa urutimi rwabo gakondo nk’umusingi w’inzindi ndimi.

Inkuru Wasoma:  Dore indirimbo 10 za Jaypolly z’ibihe byose kandi zitazibagirana. Iyo aba akiriho yari kuba yujuje imyaka 34.

6. Kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe

Ni ngombwa ko umwana agomba kurererwa mu muryango utekanye, utarangwa n’intonganya, ihohoterwa, cyangwa ibindi byamukomeretsa mu mutima.

7. Gutozwa ubuyobozi n’ubwigenge

Umwana akeneye kwigishwa gufata ibyemezo no kugira uruhare mu buzima bwe. Gutozwa gufata inshingano bimufasha kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bitandukanye. Ibi iyo bikozwe neza umwana akura afitiye abamwegereye umumaro.

8. Kurinda umwana ingaruka mbi z’ikoranabuhanga  

Kubera icyerekezo cy’iterambere, turimo, umwana agomba guhabwa ubumenyi bw’aho ikoranabuhanga rigira akamaro ariko akanarindwa ibibazo bikomeye nk’ibyo gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, binyuze mu kumuba hafi, kumubwiza ukuri ndetse no kumwereka icyiza kurushaho.

9. Kwita ku ngeri 4 z’imikurire y’umwana

Umuntu muri rusange agira imikurire/iterambere riri mu ngeri 4. Izi zirimo, igihagararo, umwenge, ururimi n’imbamutima n’imibanire n’abandi. Bitandukanye n’itungo rikeneye kugaburirwa no kuvuzwa gusa, kuko umwana we aba yitezweho kuzavamo ufata ibyemezo.

10. Gukundana kw’ababyeyi be

Umuntu aremye mu buryo akeneye urukundo rw’umuntu batandukanije igitsina, ibi bitangira mu buto bw’ikiremwa muntu, mu buryo umuntu ubwe atagiramo uruhare, bityo kuko umwana w’umuhungu akeneye gukundwa no kukorerwa ibyiza na nyina nk’uko bikorerwa se, bimutera kwigana imigirire ya se, ari byo bizamugira umugabo w’akamaro nk’ako se afite, ibi kandi bikaba no ku mukobwa ushaka gutsindira umutima wa se, bikamutera guhora yigana nyina ngo akundwe na se nk’uko abona nyina akunzwe. Iyi migirire irimo kwigana bya karemano, bituma abana bakura bagira indangagaciro nkenerwa. Biba bibi cyane iyo ababyeyi badakundana kuko umwana w’umukobwa atakwigana imigirire ya nyina kuko nta rukundo imuhesha, kandi umuhungu na we ntiyigane se kuko ibyo akora byose nta rukundo bimuzanira, bigatuma abana bakura mu buryo budafite icyerekezo gihamye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved