Ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza, ubutegetsi bw’u Burundi bwategetse umutwe w’urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD uzwi nka Imbonerakure, kwegera no gucunga umupaka w’u Rwanda, mu gihe hari amakuru y’uko hari n’abandi bantu bategurwa kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Iki cyemezo cya Gitega kije nyuma y’aho u Burundi bumaze iminsi bushinja u Rwanda kurasa ibisasu mu gace ka Rugombo, gaherereye mu yahoze ari Intara ya Cibitoke, ibirego u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko nta shingiro bifite.
Amakuru BWIZA yamenye avuga ko icyemezo cyo koherereza Imbonerakure ku mupaka cyafatiwe mu nama yabereye mu masaha akuze yo mu ijoro, ahagana saa munani, mu Ntara nshya ya Butanyerera. Iyi nama yahuje abayobozi b’Imbonerakure bo muri Komine za Kirundo na Busoni, zose zihana imbibi n’u Rwanda.
Iyo nama yayobowe na Nzambimana Jean Claude, umuyobozi w’Imbonerakure muri Butanyerera, ndetse yitabirwa n’Umuyobozi wa Polisi wo mu Kirundo n’abandi bayobozi b’ishyaka.
Ayo makuru yemeza ko muri iyi nama hatanzwe itegeko ryo kwitegura kohereza Imbonerakure ku mipaka yose y’u Rwanda, hagamijwe kwongera umubare w’abacunga akarere gahana imbibi n’u Rwanda.
Twamenye ko urubyiruko rwinshi rwo mu ishyaka CNDD-FDD rwatangiye guhugurwa ku bwinshi mu gukoresha imbunda n’intwaro gakondo, mu rwego rwo gushaka abantu buzuza ibisabwa byo koherezwa ku mupaka.
Biteganyijwe ko izi Mbonerakure zizakorana n’Ingabo z’igihugu (FDNB) mu bikorwa byo kurinda imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi.
Amakuru yandi aturuka muri gahunda z’ubutasi bw’u Burundi avuga ko hari abantu bateguwe mu ibanga kugira ngo boherezwe mu Rwanda, bakurikirane amakuru y’impunzi z’Abarundi ndetse banashobore guteza umutekano muke mu gihugu.
Hari amakuru ko kuri uyu wa Kabiri aba bagerwaho na gahunda yo guhabwa ibikoresho n’amategeko y’akazi, mbere yo koherezwa mu bikorwa byabo.