Uyu munsi kuwa 19 nzeri 2022 nibwo habayeho umuhango wo guherekeza bwa nyuma umwamikazi w’ubwongereza Elizabeth II, uwo muhango ukaba witabiriwe n’abakuru b’igihugu bitandukanye byo ku isi ndetse naza guvernoma.

 

Mu bitabiriye harimo n’aba perezida bo muri Africa na Asia, ariko inkuru y’uyu munsi ku mbuga nkoranyambaga haba hano mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bya Africa, ni uburyo mu muhango wo guherekeza abakuru b’ibihugu bagiyemo bugaragara ko butandukanye.

 

Mu mashuro yiriwe ari gucaracara cyane kuri twitter, hagaragaye abayobozi bo muri America ndetse no mu burayi bari kugenda mu ma modoka buri wese ku giti cye, mu gihe aba perezida bo muri Africa na Asia bo bagaragaye bari muri bus ibatwarira hamwe.

 

Mu bitekerezo byagiye bitangwa n’abantu bamwe na bamwe cyane cyane abagiye bashyira ayo mashusho hanze, ndetse n’abagiye bayasakaza bayakuye kubayashyize hanze, bagaragaje imbamutima zo kutishimira uburyo aba perezida n’abayobozi ba Africa na Asia bakiriwe mu buryo bise ko buciriritse, mu gihe abandi bo bakiriwe neza bakagenda no mu modoka nziza.

 

Icyakora abantu bose ntago ari uko babyumvaga, kuko hari abasobanuriye abatabyumva neza ko ari uko byagendaga kugenda mu rwego rwo kubacungira umutekano, bikaba ariko protocol yagombaga kuba imeze, nubwo abantu kubibasobanurira bigoye.

Umuhanzikazi Bwiza akomeje kuvugwa kubera amashusho ye ari mu busambanyi.

Abantu ku mbuga nkoranyambaga bagiye bavuga ko ngo abazungu batajya bubaha Africa kandi ariyo soko y’ubukungu bwabo, ku rwego badashobora no kubihisha mu gihe nka kiriya ahubwo bakabigaragariza isi yose.

 

Amwe mu mafoto yagaragaye abayobozi ba Africa na Asiabari muri za bus, abantu bahise batangira kuyakoramo andi bakoresheje uburyo bwo gukosora amafoto (edit), bakongeraho ibintu bitandukanye kuburyo hari n’abagiye bongeraho bus igeze ahantu mu giturage cyo muri Africa maze abaperezida bakagura burushete zo ku muhanda n’ibindi bihacururizwa.

 

Dukoze iyi nkuru ivuye mu bitekerezo byatanzwe ku mbuga nkoranyambaga, gusa ntago tuzi niba hari abantu bazatangaza impamvu koko kugenda muri buriya buryo byabayeho kuba perezida bo muri Africa na Asia, maze America n’abandi bakagenda mu modoka zabo bwite.

Abanyamakuru bose bari mu rujijo kubera uburyo Bamporiki Edouard yajemo ku rukiko.

 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved