banner

Uburyo abacuruzi b’I Kayonza bicishije bagenzi babo kugira ngo basigarane imitungo

Kuri uyu wa 9 mata 2023 mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange habereye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 aho abikorera mu ntara y’iburasirazuba bibukaga abacuruzi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Mukarange.    Impamvu nta mututsi wigeze wicwa mu Kinigi mu mwaka wa 1994

Ndangamira Faustin warokotse Jenoside yakorewe abatutsi yagaragaje uburyo abacuruzi bo muri aka karere bicishije bagenzi babo kugira ngo basigarane imitungo, nyamara abo bacuruzi barafashaga ababishe mukubaha imari maze bakazabishyura nyuma kugira ngo bazamurane. Yavuze ko ibimenyetso bigaragaza ko Jenoside iri gutegurwa byatangiye kugaragara kera aho nko mu 1990 ubwo inkotanyi zateraga maze abasirikare bagafunga bamwe bitwa ko ari ibyitso.

Yakomeje avuga ko kandi abasirikare na bamwe mu rubyiruko batangiye kujya babyina intsinzi bishimira ko Gisa Rwigema yishwe, bigakorwa binyuze mu karasisi kakorerwaga mu karere ka Kayonza kandi bigakorwa na bamwe mu bacuruzi, abasirikare ndetse n’urubyiruko rwatoranyijwe. Ndangamira yavuze ko muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 byibura hari abacuruzi 11 bicishijwe na bagenzi babo kugira ngo bigarurire imitungo yabo.

Inkuru Wasoma:  Suede yemeje ko imibonano mpuzabitsina ari siporo itangaza amarushanwa yayo agiye kuba uko azakorwa

Yavuze ko abishwe bicwaga na bagenzi babo batanga urugero ku rubyiruko kugira ngo rubereke urugero maze na rwo rutangire rwice. Yatanze urugero ku mucuruzi witwaga Rasana wazamuye uwitwa Semana mubucuruzi ndetse akamugira inshuti akamugaragira no mu bukwe, nyuma aza no kumuha amafranga yo kugura imodoka ariko Jenoside igitangira Rasana yahembye Semana kumwica kugira ngo yereke urubyiruko ko umucuruzi yakwica mugenzi we w’inshuti y’umututsi.

Yakomeje avuga ko ibyo byaje kuba isomo abacuruzi batangira kugambanira abacuruzi bagenzi babo bashaka ko bicwa ngo basigarane imitungo yabo, abakarasi bica abakarasi bagenzi babo b’abatutsi kuko iyo bamaraga kwicwa bahitaga basahura imitungo ya bo. Yasoje asaba abacuruzi gufasha abatishoboye ndetse na bagenzi babo aho kumera nka bariya bishe bagenzi babo bagamije imitungo yabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved