Uburyo buboneye bwo guhindura ibigo by’ishuri ku barimu (Mutation)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, ubwo yatangizaga amahugurwa yo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga ku barimu bigisha mu mashuri y’incuke n’abanza, yagarutse ku kijyanye no guhindura ibigo by’abarimu (Mutation).

Ubwo yari mu karere ka Musanze, Twagirayezu yavuze ko nyuma yo gukora ikizamini cy’akazi no kugitsinda neza, umwarimu ahabwa akazi mu cyiciro runaka cy’amashuri hashingiwe ku myanya ihari ijyanye n’ibyo yize n’icyiciro cy’uburezi agiye kwigishamo nk’uko biteganwa na minisiteri y’uburezi (MINEDUC).

Minisitiri Twagirayezu yakomeje avuga ko nyuma yo kwigisha mu gihe kingana n’umwaka umwe no kurangiza igihe cy’igeragezwa, umwarimu ubyifuza ashobora gusaba kwimurirwa ku kindi kigo cy’ishuri  imbere mu karere akoreramo cyangwa mu kandi karere, ubwo busabe bukorwa kandi bugasubizwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ‘TMIS’.

Ubwo yasubizaga ibibazo bamubazaga, yagarutse ku kibazo cy’umubare munini w’abarimu basaba guhindurirwa ibigo by’amashuri ibyo bikaba byagira ingaruka ku burezi, Uwabajije yagize ati “umwarimu arasaba guhindurirwa ikigo, byamara gukunda mu mezi make akumva ikindi kigo nacyo yacyigishaho, agatangira gusaba ko bamuhindurira akakijyamo.”

Minisitiri Twagirayezu yasubije ko icyo kibazo bakomeje kukiganiraho mu rwego rwo gufasha abarimu kubona ubwo burenganzira bwo guhindura ikigo, akajya mu kindi nta ngaruka bigize. Ati “mutation ni ikibazo turimo gukemura ngo bikorwe neza, ubundi byaba byiza umwarimu wifuza kuva ku kigo kimwe ajya mu kindi, ariko bigakorwa mu buryo busobanutse kandi bufasha inyungu z’uburezi.”

Yakomeje avuga ko hari abarimu bahitamo gusaba Mutation, atayibona agahitamo gusaba akandi kazi, ati “ubundi iyo umwarimu asabye akandi kazi yari asanzwe yigisha, ntabwo bikunda, ubundi byaba byiza igihe umwarimu wahawe akazi ko kwigisha mu kigo, agomba kuhamara byibura imyaka 3.” Yakomeje avuga ko ibyo kwimuka bikorwa mu buryo buteganijwe, aho hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga, bifasha umwarimu gusaba kwimurirwa ku kindi kigo bitamugoye.

Inkuru Wasoma:  Uzagaragara ari kurya mu ruhame mu gihe cy’igifungo cya Ramadhan azahanwa

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko mu myaka ibiri ishize, hashyizwe mu myanya abarimu barenga ibihumbi 30 bityo bitakunda ko bimurirwa icyarimwe kuko bishobora kugira ingaruka ku burezi. Ari nayo mpamvu muri iyo gahunda yo gusaba kwimurirwa mu kindi kigo, umwarimu agenda asobanura impamvu ashaka kwimuka mu kigo ajya mu kindi, hakarebwa impamvu, ubundi hakimurwa ababikeneye cyane, kuko bose batakwimurirwa icyarimwe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved