Uburyo umucamanza yakanzemo Prince kid n’umwunganira bwatumye abantu babyibazaho.

Nk’uko byari biteganijwe, ahagana saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022, ni bwo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, yageze ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge agiye kuburana mu mizi.

Nyuma y’iminota 15 yicaye ku cyumba cy’iburanisha, Umunyamategeko usanzwe umwunganira yahamusanze bategereza Inteko iburanisha indi minota 15. Inteko iburanisha ikihagera yahise ihamagara Prince Kid bamubwira ko urubanza rwe arirwo rutangirirwaho nk’uko byari kuri gahunda. Mbere yo gutangira iburanisha, Prince Kid yavuze ko atari buburane kuko hari undi munyamategeko wa kabiri wagombaga kumwunganira ariko wari utaragera mu rukiko.

Umucamanza yahise avuga abaza niba bashaka kuvuga ko urubanza barusubika, Prince kid avuga ko Atari ukurusubika kuko uwo mwunganizi we wundi Me Kayijuka Ngabo yakererewe ariko ari buze, ariko umucamanza ahita avuga ko urubanza niruramuka rusubitswe uwo mwunganizi azahabwa igihano giteganwa n’amategeko y’umwunganizi wakererewe urubanza, ndetse akazagaruka kuburanira umuntu m’urukiko ari uko ayo mategeko yubahirijwe.

Abantu bari baje m’urukiko byabaye nk’ibibashyize m’urujijo kubera ko babonaga umucamanza ameze nkuri gukanira Prince kid, ndetse umurebye mu maso ubona ko nawe ahise yiheba bigaragara ko ameze nk’uri gucibwa intege. Prince kid yahise avuga ko aramutse aburanye uwo mwunganizi we adahari yaba abangamiwe, ndetse umwunganizi wari uhari agatangira gusaba urukiko ko rwakoroshya ntiruhane mugenzi we wakererewe.

Nyuma y’impaka ndende hagati y’ababuranyi n’inteko iburanisha, Prince Kid yavuze ko adashobora kuburana adafite itsinda ryuzuye ry’abamwunganira, asaba ko haba hakomeje izindi manza bakaburana nyuma. Umucamanza amaze kumva ubusabe bwe yamumenyesheje ko nibirenga saa yine z’igitondo umwunganira ataragera mu Rukiko, haza gufatwa ikindi cyemezo kuko urukiko rudakwiye kumutegereza. Iburanisha ryahise risubikwa bavuga ko ryongera gusubukurwa saa yine za mu gitondo.

Inkuru Wasoma:  Abayoborana na zion Temple na Apotre Gitwaza bageze mu nkiko bamushinja ibyaha bitangaje.

Amakuru ahari ni uko umucamanza yavuze ko nta mwanya wo gupfa ubusa uhari kuko ngo yari afite imanza 16 araburanisha k’umunsi, ariko mu gihe urubanza rwa prince Kid rwashyirwaga saa ine, muri icyo gihe hari hitezwe ko hahita haba urundi rubanza ariko ntarwabaye, nabyo byakomeje gutuma abantu bibaza impamvu umucamanza ari kugaragara nk’uri gushyira kuri huti Prince kid n’umwunganira.

Ikindi kintu cyatunguye abantu ni ukuntu umucamanza yabajije abari mu mbaga y’abaje kumva urubanza niba hari umuntu wifuza ko urubanza rwabera mu muhezo, kandi icyo ari icyemezo cy’urukiko, abantu bakaba bibajije niba umucamanza yari yabiteguye ko biraba. Gusa byaje kurangira n’ubundi urubanza rushyizwe mu muhezo.

Muheto yazanwe na Nyirarume umuvugizi wa miss Rwanda muri miss Rwanda| Jolie niwe wagiriye inama Muheto| Jean Paul Nkundineza

Amafoto: dore uko byari byifashe ubwo miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto ndetse na miss innovation Jeannete Uwimana basabanaga n’abana bafite ubumuga.

Bwa nyuma na nyuma Prince kid wahoze ayobora Miss Rwanda agiye kwitaba urukiko, hari ikirego gishya cyubuwe.

Inkuru Wasoma:  Prince Kid mu rubanza yihakanye amajwi yumvikanye asaba happiness miss Muheto avuga ko ari amacurano.

Amakuru ahari ni uko umucamanza yavuze ko nta mwanya wo gupfa ubusa uhari kuko ngo yari afite imanza 16 araburanisha k’umunsi, ariko mu gihe urubanza rwa prince Kid rwashyirwaga saa ine, muri icyo gihe hari hitezwe ko hahita haba urundi rubanza ariko ntarwabaye, nabyo byakomeje gutuma abantu bibaza impamvu umucamanza ari kugaragara nk’uri gushyira kuri huti Prince kid n’umwunganira.

Ikindi kintu cyatunguye abantu ni ukuntu umucamanza yabajije abari mu mbaga y’abaje kumva urubanza niba hari umuntu wifuza ko urubanza rwabera mu muhezo, kandi icyo ari icyemezo cy’urukiko, abantu bakaba bibajije niba umucamanza yari yabiteguye ko biraba. Gusa byaje kurangira n’ubundi urubanza rushyizwe mu muhezo.

Muheto yazanwe na Nyirarume umuvugizi wa miss Rwanda muri miss Rwanda| Jolie niwe wagiriye inama Muheto| Jean Paul Nkundineza

Amafoto: dore uko byari byifashe ubwo miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto ndetse na miss innovation Jeannete Uwimana basabanaga n’abana bafite ubumuga.

Bwa nyuma na nyuma Prince kid wahoze ayobora Miss Rwanda agiye kwitaba urukiko, hari ikirego gishya cyubuwe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved