Ikibazo ‘ese birashoboka guhitamo igitsina cy’umwana nifuza kubyara’ kiri mu byibazwa na benshi, ariko igisubizo ni uko guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara ari ibintu bishoboka cyane.
Hari uburyo bwitabazwa mu mavuriro akora ibijyanye n’uburumbuke, gusa n’ubwo bwizewe neza 100% ariko burahenze cyane, ibivuze ko butari ubwa buri wese.
Inkuru nziza ni uko hari uburyo busanzwe ushobora gukoresha ukaba wahitamo igitsina cy’umwana wifuza kubyara.
Ubu buryo bwakoreshejwe imyaka myinshi cyane gusa ntibwizewe 100%, ibivuze ko amahitamo yawe ashobora gukunda cyangwa ntakunde.
Mu busanzwe mu gihe abashakanye bakoze imibonano mpuzabitsina, amahirwe yo kubyara umuhungu cyangwa umukobwa aba angana.
Kwifuza igitsina runaka biterwa n’impamvu zitandukanye nk’umuco, aho usanga umwana w’igitsina runaka ari we benshi bashyira imbere, ku babyaye abana b’igitsina kimwe bakaba bifuza ikindi cyangwa se ku bashaka kwirinda indwara zimwe na zimwe z’akoko zibasira igitsina runaka.
Impamvu iyo ari yo yose wakwifuza igitsina runaka, tubibutse ko umugore atari we utanga igitsina, ahubwo biterwa n’umugabo kuko umugore we yakira gusa.
Ubusanzwe umugore agira udutwaramurage (chronosomes) tugira uruhare mu kugena igitsina ndetse n’imiterere y’uwo mwibarutse) twa XX.
Umugabo ku rundi ruhande agira udutwaramurage twa XY.
Iyo X y’umugore ihuye na X y’umugabo babyara umukobwa, na ho X y’umugore yahura na Y y’umugabo bakibaruka umuhungu.
Uburyo busanzwe ushobora guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara
Mu busanzwe intangangabo zivamo umukobwa (iza X), zigira imbaraga cyane kandi zishobora kubaho igihe kirekire zitarapfa, bitandukanye n’iza Y zivamo umuhungu.
Ibi bivuze ko mu gihe mukoze imibonano mpuzabitsina iminsi mike mbere y’uburumbuke (ovulation), noneho mukifata ntimwongere gukora imibonano, amahirwe yo kubyara umukobwa ariyongera, kuko akenshi intanga zizavamo umuhungu ziba zapfuye.
Ubushakashatsi bw’Umunyamerika, Dr. Shettles Landrum bwerekana ko intangangabo zivamo umuhungu (ubwo ni iza Y), zo zoroshye cyane, ariko zirihuta cyane zikaba zagera ku ntangangore vuba.
Ibi bivuze ko gukora imibonano ku munsi w’uburumbuke ari byo byongera amahirwe yo kwibaruka umuhungu bitandukanye na mbere yaho.
Ubushakashatsi bwa Dr. Landrum bwuzuzanya n’ubwari busanzweho bwo kureba ururenda rwo mu gitsina cy’umugore; iyo rweruruka kandi rworohereye byongera amahirwe yo kubyara umuhungu, mu gihe iyo rukomeye cyane kandi rufatiriye byongera amahirwe yo kwibaruka umukobwa.
Kwifata k’umugabo iminsi mike mbere yo gukora imibonano
Kumara byibuze iminsi mike udakora imibonano mpuzabitsina byongera amahirwe yo kubyara umuhungu.
Impamvu ni ukubera ko uko intangangabo ziyongera (bitewe no kudakora imibonano), niko intanga zitanga umuhungu arizo ziba nyinshi, bityo amahirwe yo kubyara umuhungu akaba yajya hejuru kurusha umukobwa.
Ibyo kurya
Imyunyungugu iboneka mu byo kurya ufata igira uruhare runini ku mikorere y’umubiri ndetse n’uburyo insoro zikora.
Niba wifuza kubyara umuhungu, ukeneye kurya amafunguro akungahaye kuri potasiyumu (iboneka mu nyama, imineke n’ibindi).
Wifuza kubyara umukobwa bwo ukeneye kurya ibikungahaye kuri manyesiyumu (iboneka mu tubuto duto, soya, n’imboga rwatsi).
Uburyo mukoramo imibonano mpuzabitsina (position)
Position zimwe na zimwe (nk’umugabo guturuka inyuma cyangwa umugore ari hejuru) zituma igitsina cy’umugabo kinjira cyane, bikongera amahirwe yo kubyara umuhungu kurusha umukobwa.
Mu busanzwe mu gitsina cy’umugore habarizwamo aside itorohera intanga zitanga umuhungu, gusa uko ugenda winjira imbere (ugana muri nyababyeyi) niko aside igabanuka.
Mu gihe rero mukora imibonano igitsina cy’umugabo kibasha kugera kure, biha amahirwe intanga zivamo umuhungu kunyura ahantu hatari aside nyinshi kandi zikagenda urugendo ruto, bityo amahirwe yo kubyara umuhungu akiyongera.
Mu gihe igitsina cy’umugabo kitagera kure, biha amahirwe kwibaruka umukobwa, kuko intanga zivamo umukobwa zinyura nta nkomyi ahantu hari aside nyinshi, zikaba zagera ku ntangangore vuba mu gihe izitanga umuhungu zapfuye.