banner

UBUSESENGUZI: intambara iri hagati ya manager wa Vava dore imbogo na Super manager wavuze ko yamuraranye. Abamwise injiji, itangazamakuru n’ibigo byigenga.

Ushobora kuba utari wumva izina Nyiransengiyumva Valentine, ariko izina Vava dore imbogo, dore imvubu, dore impala, uhuhu uhuhuhh ryo waba udakurikirana imyidagaduro uramutse utarizi, kuko uretse no kuba riri kwamamara hano mu mbuga nkoranyambaga ariko riri no gutera intambara z’urudaca mu bantu bamwe na bamwe basanzwe ari n’ibyamamare bamwe bakanabikoreramo amakosa batabizi. Reka dusesengure ibiri kuba ariko ahanini turagendera kubyavuzwe naba nyiri ubwite, ndetse n’abafana babo ku mpande zose ndetse n’ibyabaye muri iki kibazo.

Vava dore imbogo niwe ntandaro ya byose. Mbere y’uko abantu bamumenya yabaga kwa Laila amukorera mu rugo, ariko nk’uko bombi babihurizaho akaba yaranamufashaga mu kuzamura impano ye, byatumye vava amenyekana kubwo kuba Laila yaramutakajeho imbaraga, aha ushobora nko kureba ibiganiro birenze kimwe biri kuri channel ya YouTube Gasaro ukabonaho kimwe Laila avuga ko vava yamuvunye amuzamura, ndetse n’ikindi bari kumwe Laila abwira vava ko yamuvunye Vava namwe akabyikiriza.

Twirengagije ibijyanye n’amategeko agena iby’impano n’abahanzi ndetse naba manager babo, ibi byonyine byerekana ko Laila ari manager wa Vava, ndetse n’iyo yaba Atari we byeruye ariko inzira arimo yamugeza kuri uyu mwanya cyane ko babyemeranyaho, ndetse uretse n’ibyo kuba bombi baragiranye ibibazo, bikaza kurangira Vava wari wavuye kwa manager we Laila n’ubundi yemera ko agarutse kwa manager, wabibona mu kiganiro cyatambutse kuri channel ya 3D TV RWANDA, bisobanuye ko Laila nka manager afite uburenganzira bwuzuye kuri Vava, ndetse yewe nta n’undi babisiganira cyangwa ngo babirwanire.

Agitangira kwamamara, Vava nibwo abantu batandukanye bagiye bamwemerera impano zo kumufasha kuzamura ubuzima ndetse n’impano ye y’ubuhanzi, ndetse bamwe muri abo bantu barzimuhaye, abandi batarazimuha. Muri abo bantu harimo umugabo witwa Gakumba Patrick ariko uzwi nka Super manager, ntabura kuvuga ko kuva mu myaka igera kuri 3 ishize yari akunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ibiganiro bye, ariko kuri iyi nshuro akaba ameze nk’uri guta ibaba kubera uyu Vava dore imbogo, kuko igikorwa yakoze akakigaragaza nk’ukuri cyaje kumutamaza nyiri ubwite agihakana mu buryo bukurikira.

Ubwo Vava yari amaze kutumvikana na manager we Laila, yahisemo kuba asubiye iwabo mu cyaro avuga ko agiye kwiyigira imashini y’icyarahani, kuko atashakaga ko abantu bamwemereye ibintu by’igiciro manager we yajya kubarega ngo bamuhe amafranga kubwo kuba barakoresheje itangazo ryo kwamamaza Vava batavuganye na manager we. Nyuma gato y’ibi ngibi ariko mbere y’uko Vava ataha, nibwo hagaragaye video iri no kuri MAX TV kuri Youtube, igaragaramo Vava na super manager arimo kumuha amafranga ndetse na Vava ahetse igikapu avuga ko atashye iwabo, iyo video ikurikirwa n’ikiganiro cya super manager avuga ko yararanye na Vava iwe mu rugo.

Mugusobanura uko yahuye na Vava, super manager we yavuze ko yahamagawe na nyakwigendera (aherutse kwitaba Imana mu minsi ishize), umu producer wari urimo gukorera Vava indirimbo, amubwira ko Vava arimo kubuyabuya akaba yabuze aho arara, akaba aribwo super manager yagiye kumureba maze akamujyana kumucumbikira mu rugo rwe akanamugaburira, mu gitondo gikurikiyeho akaba aribwo yamuherekeje Nyabugogo akamuha itiki imucyura iwabo I Nyamasheke, ariko ibyo byose super manager yavuze bikaba byarabaye nk’umuyonga ubwo Vava yageraga mu rugo akabivuguruza, dore ko manager wa Vava Laila we yabanje kubivuga abantu bakagira ngo ni ihangana ashaka kuri super manager wari wamugize umuhemu muri rubanda.

Ubwo super manager yatangazaga ko yararanye Vava iwe, abantu bafashe Laila manager wa Vava nabi, bamwita umuhemu, batangira kumusebya ko yamushakagaho inyungu, cyane ko hari hari no kuvugwa ko amafranga Vava ahabwa Laila ayamwambura (wasoma ibitekerezo mu biganiro byose yakoze), ariko Vava ageze mu rugo nibwo itangazamakuru ryagiye kumusura, asobanura ko super manager yaje kumureba kwa Laila ubwo nawe yari arimo kuva mu rugo atashye I Nyamasheke, maze agatangira kumufotora akamuha n’amafranga ibihumbi 20, yarangiza akanamutegera moto imugeza nyabugogo akajya gutega agataha.

Inkuru Wasoma:  Igor Mabano n'abandi bashyizwe ku rutonde rw'abagize uruhare mukuzamura abacuranzi mu Rwanda mu rwego rwo Kubategurira ibihembo

Ukuri kukimara kugera hanze abantu babaye nk’abagarukira Laila, ahubwo super manager wagaragaraga nk’umunyakuri atangira kwitwa umubeshyi, ndetse nawe ntiyabasha kwitangira kuko yahise ahinduka atangira gukora ibiganiro birimo gutukana (wareba nk’ikiganiro aherutse gukora kuri Max tv), aho yanavugaga ati” nta mbogo mu bantu, ibyo by’imbogo simbizi”, aho abamukurikira batangiye kuvuga ko byose arimo kubikoreshwa n’ibimwaro n’isoni kubera ko ikinyoma cye cyarangiye kimenyekanye, yewe abantu bakaba batangiye kuvuga ko nubwo asanzwe atwika ariko hariya ho yirahuriyeho umuriro, hatabuze n’abamubwiye ko ashobora kuba agiye gutangira kuzima, kubwo ashobora kuba yaravugaga ibinyoma bidafite ibimenyetso ariko kuri ubu akaba atangiye kugaragara.

Si super manager gusa uhanganye na Vava ndetse na manager we Laila, kubera ko hari undi mugabo wiyita umusesenguzi nk’uko abivuga witwa Rwema, akibona Vava bwa mbere yahise avuga ko ibyo arimo ari ubujiji, yewe atakwifuza kugira umwana umeze nkawe, icyo gihe manager wa Vava akimara kubyumva yakoze ikiganiro gisa nk’aho ari icyo kuvuguruza Rwema kuri Gasaro, avuga ko Vava nawe atakwemera kuba umwana we, bitangira kuba uruhererekane kubera ko Rwema nawe yakomeje akora ikindi kiganiro aho yavuzemo ko Laila yibeshye cyane, kuko afite abana benshi baba abe n’abatari abe arihira amashuri, bihumira ku mirari yongeyeho ko ahubwo nawe yamumushyira akamurihira ishuri kuko ari injiji kubwo ataranabashije kurenga muwa gatatu w’amashuri abanza.

Icyo gihe Laila nawe yahise asubiza Rwema amubaza uburyo yakwifuza kurihira umwana ariko atakwifuza ko yaba uwe, biba urugamba rukomeye cyane ariko ku mpande zombi uburyo baterana amagambo uba wumva buri wese afite ukuri gushyigikira ibyo avuga, gusa uko iminsi yagiye yicuma Rwema yagiye amera nk’uri guta ibaba bitewe n’uburyo abantu bagiye bagarukira Laila babona ko ibyo akora byose akorera Vava abikora ku nyungu ze, ndetse na Vava akabihamya agaragaza ko koko Vava amukorera byose.

Abantu benshi bagiye batanga ibitekerezo ariko ikibazo bakunze kwibaza ni kimwe, “Ese ni nde ufite inyungu nyinshi kuri Vava”. Gusa bose bagiye bahuriza ku kintu kimwe bavuga ko nk’umuntu wamushoyemo, Laila ariwe ufite inyungu nyinshi, bagafatira no ku kiganiro yigeze gukora kuri Gasaro akarira, bavuga ko ubwo Vava yagendaga Laila yari ababajwe n’igihombo amuteye kandi yari atangiye kumukuramo inyungu, gusa nanone bagendeye ku kuntu ibitangazamakuru byose byo kuri murandasi byashakaga kuvugisha Vava mu biganiro, ntago basibye kuvuga ko n’itangazamakuru rishaka kumubyaza inyungu, utibagiwe n’ibigo byikorera mu buryo bwo kwamamaza bahereye kuri kiriya kigo cyamwifashishije akabamamariza batavuganye na manager we.

Kugeza kuri ubu Vava ari gukorana na manager we Laila, ndetse n’imbaga nyamwinshi tugendeye ku mbuga nkoranyambaga batambukaho iri ku ruhande rwabo, ariko nanone ibitekerezo by’abantu ari nabyo twagendeyeho twandika iyi nyandiko, bari kwibaza amaherezo ya Vava, niba koko azamamara ndetse akanaramba cyangwa se bizaba iby’igihe gitoya, bikaba ari ibintu batezeho amaso cyane n’amatsiko menshi, ntekereza ko nawe uramutse warakurikiye ibyabaye byose kuva yatangira kumenyekana iki kibazo byanga byakunda uri kucyibaza.

Vava dore imbogo birangiye asubiye I Kigali| manager Laila ati”Injajwa zirajya hehe?”. dore uko byari bimeze kuri video.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved