Ubushakashatsi bwagaragaje impamvu umuntu wasinze avuga indimi z’amahanga kurusha iyo atasinze.

Ushobora kuba warigeze kumva abakunda kunywa agasembuye bavuga ko batazi icyo inzoga ikozemo, ariko ko bazi neza ko ikoze mu byishimo, ukuri kwinshi ndetse n’Icyongereza cyangwa izindi ndimi z’amahanga nyinshi.

Ibi byatumye dushaka kumenya impamvu mu bihe bitandukanye usanga umuntu umaze gusinda atangira kugira icyizere cyo kuvuga indimi z’amahanga zirimo n’icyo Cyongereza, akazivuga kurusha uko abikora iyo atasinze ndetse ugasanga azivuga neza icyo gihe. Inge Kersbergen uhagarariye itsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Liverpool yo mu Bwongereza, abinyujije mu kinyamakuru Science Alert, yemeje aya makuru y’uko uwanyoye ku gasembuye avuga neza indimi z’amahanga.

Ati ‘‘Ubushakashatsi bwacu bwagaragaje ko kunywa ku kigero gito ibinyobwa birimo Alcohol, byorohereza abantu kuvuga neza indimi z’amahanga, ariko kubaheruka kuziga vuba.’’ Indi nkuru ya Time Magazine ivuga ko ubushakashatsi bwatangajwe ku rubuga rwitwa Journal Psychopharmacology, bwemeza ko iyo umuntu amaze gusinda ku kigero gito, bimworohera kuvuga indimi z’amahanga kandi akazivuga neza kurusha uko azivuga atasinze.

Ubu bushakashatsi buvuga ko nibura uwanyoye ikirahure kimwe cya vino, atangira kumva igabanuka ry’ibyiyumviro by’ubwoba, bikamutera kuvuga neza indimi z’amahanga ndetse akavuga ashize amanga. Ibi biri mu bituma abantu benshi iyo bagiye kuganira n’umuntu batinya cyangwa kuvuga ibintu bibatera ubwoba, babanza kunywa inzoga nke zituma bahindura ibyiyumviro byabo, ariko bakabikora ku kigero gito ku buryo utapfa kumenya ko bazinyoye.

Ubu ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 50 bavuga neza Ururimi rw’Ikidage, bize muri Kaminuza ya Maastricht yo mu Buholandi, buyoborwa n’uwitwa Fritz Renner. Abo 50 bakoreweho ubwo bushakashatsi, bari banafite impamyabumenyi yo ku rwego mpuzamahanga igaragaza ko bavuga neza urwo rurimi rw’Ikidage.

Buri umwe muri abo bantu yabanje kugirana ikiganiro cy’iminota ibiri n’umuhanga na we ufite iyo mpamyabumenyi igaragaza ko avuga neza Ikidage. Mbere y’icyo kiganiro, abagera kuri 25 muri iryo tsinda bahawe amazi yo kunywa, naho abandi bahabwa ibinyobwa bisembuye. Bamaze kunywa, bakoreshejwe ikizamini cyo kuvuga ndetse kinatangirwa amanota, gikosorwa n’abahanga babiri bafite ya mpamyabumenyi igaragaza ko bavuga neza Ikidage, ari nabo bakoraga ubwo bushakashatsi.

Inkuru Wasoma:  Iyi niyo mitingito ikomeye yabayeho mu mateka y'isi.

Hafashwe amajwi y’ibiganiro by’abo bantu 50 akosorwa n’abo bahanga, kandi abakosoraga ntibari babwiwe abanyoye inzoga ndetse n’abanyoye amazi abo ari bo. Abo bahanga bamaze gukosora icyo kizamini, byaje kugaragara ko itsinda ryari ririmo abantu bahawe ibinyobwa bisembuye ari bo batsinze icyo kizamini kuko bavuze neza ururimi rw’Ikidage kurusha abanyoye amazi.

Ubu bushakashatsi ariko bwagaragaje ko n’ubwo uwanyoye ibisindisha avuga neza indimi azi harimo n’iz’amahanga, bikorwa neza n’uwanyoye gake (utasinze cyane), kuko uwasinze cyane akora ikinyuranyo akavuga urwo rurimi nabi. Fritz Renner ati ‘‘Kunywa ibisindisha ku kigero cyo hejuru, ntibigira ingaruka nziza yo kuba wavuga neza indimi z’amahanga.’’

Ubu bushakashatsi ariko bugaragaza ko kunywa kenshi ibinyobwa bisembuye, bituma ubwonko butakaza ubushobozi bwo kwibuka, ndetse bigatuma umuntu usinda kenshi yigirira icyizere cyinshi kitari ngombwa. Iyi mpamvu yatumye aba bashakashatsi bagira abantu inama yo kutagendera kuri aya makuru ngo babe bakwishora mu kunywa ibisindisha.

Time Magazine yatangaje ko ubundi bushakashatsi bushimangira ubu, bwakorewe ku Banyamerika mu mwaka wa 1972, bugaragaza ko nyuma yo kunywa ibisembuye birimo Alcohol nke, Abanyamerika benshi bagiye babasha kuvuga neza ururimi gakondo rukoreshwa muri Thailand. source: IGIHE

Abayoborana na zion Temple na Apotre Gitwaza bageze mu nkiko bamushinja ibyaha bitangaje.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved