Ubushakashatsi bwakozwe na Moorgate Andrology Clinic, ivuriro ritanga ubuvuzi bw’imyanya ndangagitsina, bwakorewe mu Bwongereza no muri Amerika, bwagaragaje ko abagore batanyurwa n’ingano y’igitsina cy’abagabo babo.

 

Bwakorewe ku bagore 180 bari hagati y’imyaka 18 na 60, babazwa ibibazo bitandukanye birimo, ingano y’igitsina abagabo babo bafite, ingano nini n’intoya baba barigeze kubona ndetse n’iyo bifuza ko abagabo babo bagira mu gihe igitsina cyafashe umurego.

 

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore Icyenda mu 10 muri bo bagaragaje ko bifuza ingano y’igitsina ifite uburebure bwa santimetero 19, mu gihe abagabo bo mu Bwongereza cyangwa muri Amerika abenshi baba bafite igitsina gifite santimetero hagati ya 13 na 14 mu gihe cyafashe umurego.

 

David Mills, umuyobozi mukuru wa Moorgate, yavuze ko ibi byemeza ibyo abahanga muri ubu buvuzi bakekaga ariko bataragira ubushakashatsi buhamye bubigaragaza.

 

Ati “Ubu ni ubwa mbere tubonye ibipimo bigaragaza neza ko abagore bita ku bunini bw’igitsina cy’abagabo, nubwo abenshi badakunze kubigaragaza.”

Mills yavuze ko kuba abagore batangiye gutinyuka kuganira kuri iyi ngingo, bizafasha abagabo bumva bafite ikibazo cy’ubunini bw’igitsina cyabo kubona ubuvuzi ndetse avuga ko abantu bakwiriye kumva ko kongeresha ingano y’igistina ntacyo bitwaye nk’uko bikorwa ku mabere.

 

Abaganga mu buvuzi bw’imyanya ndangagitsina bavuze ko uburyo bwo kongera ubunini bw’igitsina buri kugenda butera imbere, aho abaganga bashobora gukura ibinure mu bice by’umubiri bakabishyira mu myanya y’ibanga, cyangwa bagakoresha ibindi bintu byongera ubunini n’uburebure bwigitsina cy’umugabo.

 

Raporo zigaragaza ko ibikorwa byo kongeresha igitsina cy’umugabo byiyongereyeho 250% hagati ya 2019 na 2022 muri Amerika.

Nubwo abagore benshi bifuza abagabo bafite igitsina kinini, abaganga bibukije ko hari abo bishobora gutera ububabare, cyane cyane abagore bafite ikibazo cya vaginismus, aho imyanya y’ibanga yabo yifunga cyane igihe hari icyinjiyemo. Muri Amerika abagore bangana na 17% baba bafite iki kibazo

 

Ibi kandi biba ku bagore bageze mu gihe cyo gucura, kuko uruhu rwo mu myanya y’ibanga yabo, ruba rwaroroshye cyane bigatuma gukora imibonano mpuzabitsina bibababaza.

Abagabo bo muri ibi bihugu ni bo bafite ibitsina birebire kurusha abandi ku Isi