Nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe ku mirambo (imibiri y’abitabye Imana) 51, abahanga mu by’ubuvuzi bavumbuye ingano nini y’uduce twa pulasitike twibika mu bwonko bwa muntu muri iyi minsi, aho byiyongereye ku kigero cya 50% mu myaka umunani ishize. https://imirasiretv.com/nyanza-umugore-akurikiranyweho-gushaka-kwica-umwana-yari-atwite-akamujugunya-mu-mwobo/

 

Ubu bushakashatsi bwakorewe abarimo abagabo n’abagore, hafatwa ibipimo ku bwonko, impyiko, n’umwijima kugira ngo bagereranye. Bwakorewe muri Leta ya New Mexico, buyoborwa n’umuhanga mu bya siyansi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Matthew Campen.

 

Bwagaragaje ko 99,5% by’ubwonko bigizwe n’utunyangingo twabwo nk’imyakura n’ibindi bibugize, mu gihe ikindi gice gisigaye kigizwe n’izo pulasitike. Muganga Campen wari uyoboye ubu bushakashatsi yagize ati “Ingano twabonye mu bwonko bw’abantu bafite imyaka iri hagati ya 45 na 50 y’ubukure, twasanzemo microgram 4800 ku igarama imwe cyangwa 0,5% ugendeye ku bilo by’ubwonko.”

 

Ikindi abo bashakashatsi bagaragaje ni uko pulasitiki ziri mu bwonko zikubye inshuro kuva kuri zirindwi kugeza kuri 30, iziri mu zindi ngingo z’umubiri nk’umutima, impyiko n’ibindi. Abagize uruhare muri ubwo bushakashatsi kandi bagaragaza ko izo pulasitiki zijya mu bwonko zituruka ku mafunguro, amazi abantu banywa cyangwa kuzihumeka.

 

Nubwo bigoye ko abantu birinda ko utwo duce twa pulasitiki twabajya mu mubiri na cyane ko tuba ari duto cyane umuntu atabonesha amaso, abo bahanga mu bya siyansi bagaragaza ko kwirinda gukoresha ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bishobora kugabanya ingano ya pulasitiki zinjira mu mubiri w’umuntu.

 

Bikekwa ko utwo duce twa pulasitiki twageze mu bwonko bigizwemo uruhare n’umuvuduko w’amaraso ajya muri iki gice cy’umubiri w’umuntu. Icyakora bigaragara ko kugira ngo tugeremo, bisaba ko tuba twacitse imbogamizi zikumira ibiri mu maraso kujya mu bwonko, nk’igice cy’utunyangingo twihuriza hamwe tukabuza ibiri mu maraso kujya mu bwonko cyane cyane ibishobora kubwangiza.

 

Abahanga bagaragaza ko bishoboka cyane ko utwo duce tubarirwa ingano iri munsi ya milimetero eshanu mu murambararo cyane ko n’ubusanzwe turenga iyo mipaka tukajya mu mubiri w’umuntu.

 

Icyakora kugeza ubu ntiharamenywa neza ibibazo izo pulasitike zishobora guteza mu bwonko, icyakora zimwe muri laboratwari zikomeye zagaragaje ko dushobora kwangiza utunyangingo twabwo bigatuma imikoreye yabwo ihungabana. Ikindi ni uko utwo duce twa pulasitike turamutse turi kumwe n’uburozi twakuye hanze y’umubiri cyangwa bacteries zo hanze n’imbere mu mubiri, na byo bishobora guteza ibibazo ubwonko. https://imirasiretv.com/nyanza-umugore-akurikiranyweho-gushaka-kwica-umwana-yari-atwite-akamujugunya-mu-mwobo/

Ivomo: IGIHE

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved