Abashakashatsi bagaragaje ko impuzandengo y’uburebure bw’igitsina cy’abagabo yiyongereye ku rugero rwa 24% mu myaka 30 ishize. Ubu ni ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri Kaminuza ya Stanford, bwagaragaje ko muri iyo myaka 30, impuzandengo y’uburebure bw’ubugabo yavuye kuri santimetero 12 ikagera kuri santimetero 16 igihe igitsina cyafashe umurego nk’uko byatangajwe n’Igihe. Menya impamvu abagabo bapfa cyane kurusha abagore.
Amakuru atangazwa na 7Sur7, avuga ko abashakashatsi batunguwe n’ibisubizo babonye. Nta mpamvu nyakuri yateye izi mpinduka yagaragajwe ariko hakomojwe ku binyabutabire biboneka mu bikoresho bya pulasitiki, ibikoresho byifashishwa mu kongera ubwiza, ibikinisho n’ibindi. Abashakashatsi bagerageje guhuza ibyavuye mu bushakashatsi butandukanye bugera kuri 75 bwakozwe hagati yo mu 1942 na 2021 ndetse banahabwa uburyo bwo kubona amakuru ku bagabo bagera ku 55,761 bo hirya no hino ku isi.
Ushobora kwibaza niba iyi ari inkuru abagabo bakirana ubwuzu cyangwa se niba baterwa ishema n’ubwo bwiyongere bw’igitsina cyabo. Ni mu gihe hari abibaza niba ingano n’indeshyo by’igitsina bishobora kugira igisobanuro gifatika mu migendekere myiza y’imibonano mpuzabitsina. Prof. Piet Hoebeke wigisha muri Kaminuza y’Ubuvuzi n’Ubumenyi ku Buzima ya Gent, avuga ko akenshi usanga abagabo baterwa ishema n’ingano nini cyangwa uburebure bw’ubugabo bwabo ku buryo hari n’abashobora kubyivugaho bumva ari nko kwitaka cyangwa kwivuga imyato mu gihe bafite ibitsina birebire kurusha abandi.
Prof. Hoebeke avuga ko bishingiye mu kubaza abantu gusa, atakwizera neza amakuru yatanzwe n’umuntu uvuga ko yifatiye ibipimo kuko aba ashobora kwikabiriza. Yizera ko n’ubundi ingano y’ubugabo izajya irushaho kugenda iba nto, uko imyaka irushaho kwicuma, ubwiza bw’intangangabo bukarushaho kugabanuka ndetse n’urwego rw’imisemburo ya testostérone izwiho uruhare rukomeye mu gukura kw’igitsina gabo rukagabanuka.
Yanavuze kandi ko kugira igitsina kirekire ntaho bihuriye no kuba igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyagenda neza, ahubwo icy’ingenzi ari imikoreshereze y’icyo umuntu afite. Ubushakashatsi bugaragaza ko mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko ibyo gutera akabariro, igitsina kigufi ari cyo cyiza bitewe n’uko ikirekire gishobora kwangiza imwe mu myanya y’ingenzi y’umugore mu gice cy’imbere by’umwihariko nyababyeyi cyangwa umura, bikaba byamuviramo ububabare bukabije.