Raporo nshya y’Ikigo cya SIPRI (the Stockholm International Peace Research Institute ) gikurikirana ubushakashatsi ku mutekano n’amahoro ku Isi, yerekanye ko mu 2024 ibigo 100 bikora intwaro ku rwego mpuzamahanga byinjije amafaranga arenga miliyari 679$, bikaba ari binjije amafaranga ahanitse cyane ugereranije no mu myaka yose ishize.

Iri zamuka ry’inyungu rishingira cyane ku ntambara zakomeje guca ibintu mu bice bitandukanye by’Isi, cyane cyane intambara yo muri Ukraine, iya Gaza, n’indi mitwe y’amakimbirane iri mu bindi bihugu. Ugereranyije n’umwaka wabanje, ubucuruzi bw’intwaro bwiyongereyeho hafi 6%, naho kuva mu 2015 kugera mu 2024 ubwinshi bw’ibicuruzwa by’intwaro bwazamutseho hejuru ya 26%.

Abashakashatsi ba SIPRI bagaragaza ko 2024 ari wo mwaka ibigo bikomeye by’umwihariko byo mu rwego rwo gukora intwaro byacuruje byinshi kurusha ikindi gihe cyose. Lorenzo Scarazzato umushakashatsi muri SIPRI yavuze ko isoko ry’intwaro rikomeje gutera imbere kubera ko amakimbirane akura umunsi kuwundi  ku mugabane w’u Burayi no mu Burasirazuba bwo hagati.

Undi mushakashatsi, Jade Guiberteau Ricard, yasobanuye ko ibihugu by’i Burayi ari byo byagaragaje inyota nyinshi yo kongera intwaro bijeje umutekano, cyane cyane bitewe n’uko bikomeje kugira impungenge ziterwa n’imbaraga u Burusiya bwakomeje kugaragaza. Yavuze ko ibi bituma ibihugu byinshi byo kuri uwo mugabane bihagurukira kongera ingengo y’imari ishorwa mu gisirikare no kuvugurura ibikoresho byo kwirwanaho.

Amerika iracyari ku isonga

Mu bihugu byose, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni yo ikomeje kuyobora urutonde rw’ibikora intwaro byinshi ku Isi. Ifite ibigo 39 muri 100 bya mbere, kandi bitatu muri byo Lockheed Martin, RTX (Raytheon) na Northrop Grumman ni byo bifata imyanya ya mbere ku Isi. Ubucuruzi bw’ibigo byo muri Amerika bwazamutseho hafi 3.8%, bugera kuri miliyari 334$, bingana n’igice cyose cy’amasoko yose y’intwaro ku Isi.

Ku ruhande rw’u Burayi, hari ibigo 26 biri mu 100 bya mbere ku Isi. Byose hamwe byinjije miliyari 151$, bingana n’izamuka rya 13% mu mwaka umwe. Ikigo cyazamutse kurusha ibindi ni Czechoslovak Group cyo muri Czech Republic, cyazamutseho ku kigero kidasanzwe cya 193%, kigera kuri miliyari 3.6$ ahenshi bishingiye ku bikoresho by’ubwirinzi cyoherezaga muri Ukraine.

U Burusiya nubwo bufite ibihano, buracyazamura ubucuruzi

Rostec na United Shipbuilding Corporation ni byo bigo bibiri byonyine by’u Burusiya biri muri uru rutonde rwa 100 bya mbere. Nubwo iki gihugu gifite ibihano mpuzamahanga byinshi, ibi bigo byombi byagaragaje izamuka rya 23%, bigera kuri miliyari 31.2$ mu 2024.