Ubushinjacyaha bwagaragaje uko muri gereza ya Rubavu habereyemo ubwicanyi bw’iyicarubozo ku mfungwa

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Mutarama 2024, urukiko rwo mu karere ka Rubavu, rwaburanishije abahoze bakuriye gereza ya Rubavu aribo Ephraim Gahungu na Innocent Kayumba, ku byaha byo kwica no gukorera iyicarubozo bamwe mu mfungwa.

Ephraim Gahungu ndetse na Innocent Kayumba bahakanye ibyaha byo kwica no gukorera iyicarubozo bamwe mu mfungwa ndetse no guhishira ibi byaha. Aba bombi barashinjwa uruhare mu kwica abantu barindwi bari bafunze n’ababarirwa muri za mirongo bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo imfungwa yitwa Agahanze yapfiriye muri gereza, ubushinjacyaha buvuga ko yishwe n’abanyururu bagenzi be barimo Mpakaniye Joseph na Charles Nkurunziza. Ubushinjacyaha bwavuze ko Agahanze wari ufungiye aha wenyine, yishwe nyuma y’uko Gahungu wari ukuriye gereza avugiye mu nama ko atifuza kongera kumva raporo z’urugomo rwakorwaga na Agahanze.

Ubushinjayaha bwavuze ko Gahungu ntacyo yakoze ngo habe iperereza ku rupfu rwa Agahanze ahubwo yihutiye kuvuga ko yazize uburwayi. Mu rukiko Gahungu yavuze ko Agahanze yazize urupfu rusanzwe, ndetse ko yapfuye we adahari yagiye i Kigali mu nama.

Gahungu ubwo yireguraga yavuze ko abavugwa ko bishe Agahanze icyo gihe bari barimuwe baravanywe muri iyo gereza, icyakora Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo ngingo ye itahabwa agaciro kuko ngo hari abanyururu bimurwaga kugira ngo bajye kwifashishijwe mu bikorwa byo guhohotera abanyururu mu zindi gereza.

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri yombi umugore ukekwaho kubyara umwana akamujugunya mu musarane

Abavugwa ni nk’abo Innocent Kayumba wayoboye Gereza ya Rubavu waje kwimurirwa mu ya Nyarugenge i Kigali yatwaraga. Bivugwa ko yatwaraga ababaga barigaragaje cyane mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi kuri bagenzi babo ku mategeko y’abacunga gereza, abajyana i Kigali kubifashisha ‘kumvisha’ abahafungiwe bitwaraga nabi.

Undi uvugwa muri uru rubanza ni uwitwa Byinshi Emmanuel ushinjwa kwica bagenzi be batatu. Ni we wari ukuriye ushinzwe umutekano imbere muri gereza ngo yari ayinyitse cyane muri bagenzi be bafunzwe nk’uko ubushinjacyaha bubivuga ngo yaricaga agakiza. Icyakora ubwo yireguraga yahakanye ibi byaha avuga ko atabikora kuko ari umunyururu nk’abandi.

Yavuze ko icyo yakoraga muri gereza ari ugushyira mu bikorwa amabwiriza yahawe n’abayobozi kandi ngo nta kwica byabaga birimo. Ubushinjacyaha buvuga ko kuba yaricaga ntakurikiranwe ari ukubera ko yabaga yakoze neza ibyo yatumwe n’abamukuriye muri iyo gereza.

Amakuru y’ubwicanyi n’iyicarubozo muri Gereza ya Rubavu yatangiye kumenyekana ubwo uwari umukuru w’iyi gereza Ephraim Gahungu yimurwaga ndetse ba Emmanuel Byinshi akajyanwa mu Yindi gereza. Innocent Kayumba na bamwe mu bari bashinzwe iperereza muri iyi gereza ni bamwe mu bategereje kumvwa ubwo urubanza ruraba rukomeza kuri uyu wa Kabiri.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved