Ubushinjacyaha bwareze Nsengimana wa Umubavu TV gushaka guhirika ubutegetsi

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ibyaha bukurikiranyeho umunyamakuru Nsengimana Théoneste, washinze umuyoboro wa YouTube Umubavu TV n’ikinyamakuru Umubavu.com, birimo gushaka guhirika ubutegetsi, gutangaza amakuru y’ibihuha no kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi.

Ibyaha byagarutsweho mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024, aho Nsengimana areganwa n’abandi bantu icyenda bashinjwa kuba bari mu itsinda ryari rihugurwa ku buryo bwo guhirika ubutegetsi hakoreshejwe inzira z’amahoro.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi byaha byakozwe binyuze mu biganiro byatambukijwe kuri Umubavu TV bikorera kuri internet, aho bwagaragaje ko harimo amagambo asebya Leta y’u Rwanda.

Bukomeza buvuga ko Nsengimana n’itsinda rye bashinjwa gukorana n’ishyaka DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire, ishyaka ritemewe gukorera mu Rwanda. Abaregwa bafashwe bari mu mahugurwa yateguwe n’abanyamahanga, bakoresheje igitabo “Blueprint For Revolution” cyanditswe n’umunya-Serbia Srdja Popovic, gikubiyemo uburyo bwo kurwanya ubutegetsi hadakoreshejwe intwaro.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nsengimana ari we wifashishwaga cyane n’itsinda mu gutangaza amakuru y’ibihuha kuri Umubavu TV no ku rubuga Umubavu.com. Bukavuga ko ibiganiro yagiye atambutsa byarimo amakuru asebya ubutegetsi, harimo ibirego ku rupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo, aho bavugaga ko yishwe aho kwiyahura, ndetse n’ibivuga ku bantu bafungiwe ubusa nka Idamange Iryamugwiza Yvonne na Karasira Aimable.

Inkuru Wasoma:  Minisitiri w’Intebe wa DRCongo yashinje u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Nubwo abaregwa bataratangira gutanga ubwiregure bwabo, Nsengimana Théoneste yahakanye ibyaha byose akurikiranyweho ubwo yagezwaga bwa mbere imbere y’urukiko. Yavuze ko ibiganiro bye byakurikije uburenganzira bwe nk’umunyamakuru kandi ko ibibazo byashoboraga kuvuka byari gukemurirwa mu rwego rwa Rwanda Media Commission (RMC).

Muri uru rubanza, umwe mu bareganwa na Nsengimana ni Sylvain Sibomana, uvugwa nk’umuhuzabikorwa w’uwo mugambi. Sibomana, wahoze ari umuyobozi muri FDU-Inkingi, yigeze gufungwa imyaka itandatu aregwa ibyaha byo guteza amacakubiri no kwigomeka kuri Leta.

Nubwo Ingabire Victoire atari mu baregwa n’Ubushinjacyaha muri uru rubanza, izina rye rikomeje kugarukwaho nk’umuyobozi uri ku isonga ry’uyu mugambi.

Biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ukuboza 2024, aho abaregwa bazatanga ubwiregure bwabo mbere y’uko Ubushinjacyaha busoza butanga imyanzuro yabwo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved