banner

Ubushinjacyaha bwasobanuye ubugambanyi umusaza uherutse kwicwa yakorewe n’umugore bakundanaga afatanije n’abagabo babiri bamwishe

Abantu batatu barimo n’umugore bakurikiranweho kwica umusaza w’imyaka 64 mu murenge wa Janja mu karere ka Gakenke, barangiza bakamuca umutwe. Uyu mugore yakundanaga na nyakwigendera akekwaho kumugambarira kugira ngo yegukane ibihumbi 500frw bye. Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze, rwamaze gushyikirizwa dosiye y’aba bantu barimo uwo mugore n’abagabo babiri.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabaye mu ijoro ryo kuwa 16 Kamena 2023, mu mudugudu wa Kinonko mu kagari ka Gatwa, Umurenge wa Janja. Abaregwa muri iyi dosiye,bavuga ko uyu mugore yabanje gukundana n’uwo musaza nyakwigendera ndetse akaba yari yaranamwijeje ko azamubera umugore.

Ubushinjacyaha buvuga ko nyakwigendera yaje kugurisha isambu ye ayikuramo amafaranga ibihumbi 500frw, ubundi uwo mugore wari inshuti ye atangira kwiga uburyo yayamwambura. Ubushinjacyaha bwavuze ko kuwa 16 Kamena uwo mugore yaje gushuka nyakwigendera bajyana mu kabari, basangira inzoga, bigeze nka saa tatu wa musaza atashye uwo mugore aramuherekeza.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye igikekwa ko cyateye umugabo wakoreraga ISCO wanabaye umusirikare w’u Rwanda kwirasa nyuma y'uko avuye muri 'Mission'

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko bageze mu nzira uwo mugore ahamagagara umwe muri ba bagabo babiri amurangira inzira banyuzemo, kugira ngo baze guhura na bo bambure wa musaza amafaranga, abo bagabo bahise baza bahurira na bo mu nzira, umwe muri bo ahita afata wa musaza amukubita hasi abandi bafata amaguru n’amaboko, nuko wa mugore akora mu mufuka wa wamusaza akuramo amafaranga yari afite.

Abo bagabo bamaze kubona ko uwo musaza yabamenye, bahisemo kumuniga ahita apfa, ubundi umwe muri bo amukata umutwe akoresheje umuhoro, bawushyira mu gafuka bajya kuwuhisha aho hafi mu gishanga. Ubwo babazwaga, abo bagabo bavuze ko impamvu baciye nyakwigendera umutwe bakajya kuwuhisha, ni uko bibwiraga ko kwa muganga nibapima umurambo bazabona abamwishe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved