Kuwa 5 Nyakanga 2023 nibwo urubanza rwa Mukanzabarushimana Marie Chantal ukurikiranweho icyaha cyo kwica Akeza Rutiyomba Elsie yari abereye mukase rwasubitwe ku nshuro ya gatanu, aho rwari ruteganijwe gukomeza kuri uyu wa 7 Nyakanga 2023.
Urubanza rwatangiye saa tanu z’amanwa, umucamanza abaza uwunganira Mukanzabarushimana niba barabonye umwanya wo gusoma inyandiko zo mu bugenzacyaha bari basabiye umwanya, asubiza ko inyandiko bazibonye ariko hari byinshi biba bigomba gutuma badakomeza, kuko nk’ubu yinjiye mu ikoranabuganga agasanga ejo hari ibindi bongeyemo akibaza niba bazahora muri ibyo, banibaza impamvu batabyongeramo kare ngo umuntu amenye ibyo ari byo.
Umucamanza yamwibukije ko ibimenyetso umuntu abivugaho uko abibonye hanyuma iburanisha rigakomeza. Perezida w’inteo iburanisha yabajije Mukanzabarushimana niba yemera aburana icyaha cyangwa agihakana, amusubiza agira ati “icyaha cy’ubwicanyi ndegwa ntabwo ntyemera.”
Umushinjacyaha yagaragaje ko Mukanzabarushimana akurikiranweho ubwicanyi yakoreye Akeza Rutiyomba Elsie w’imyaka 5 ku wa 14 Mutarama 2022, aho cyabereye I Kanombe muri Kicukiro, aho uwo mwana yari abereye mukase yapfiriye mu kidomoro cy’amazi cya litiro 20.
Nyuma y’uru rupfu hatangijwe iperereza ngo hamenyekane neza uburyo yapfuyemo, rigaragaza ko atarohamye muri icyo kidomoro ahubwo yatawemo kubw’inabi. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uwo mwana yari amaze iminsi 3 gusa agiye gutura muri urwo rugo, ngo azabashe kwiga neza kuko nyina umubyara atabanaga na se Rutiyomba Florien.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko Mukanzabarushimana uwo munsi yabonye umugabo we agiye mu kazi, ahita atuma umukozi wabo guhaha, amutegeka ko agomba gushakisha amagi abir y’amanyarwanda ariko yari abizi neza ko adakunda kuboneka. Uwo mukozi yagiye guhaha Mukanzabarushimana ari kumwe na Akeza Rutiyomba n’akandi kana gato gafite umwaka umwe, abona uko ashyira umugambi we mu bikorwa.
Umukozi akibona ibyo bamutumye yaratashye ahura na Mukanzabarushimana asohoka mu nzu, uwo mukozi witwa Nirere Dative, yasanze ako kana gato karimo kurira aragafata aragahendahenda kamaze gutuza ashakisha Rutiyomba Akeza ariko aramubura. Yaje kwinjira mubwogero hanze, abona uwo mwana ari muri icyo kidomoro cyuzuye amazi ariko acuritse umitwe agerageje kumukuramo biramunanira kuko yari yatebeyemo.
Ibimenyetso bigaragazwa ni raporo yakorewe umubiri wa Akeza Rutiyomba, igaragaza ko atishwe n’amazi ahubwo ko yishwe ndetse agasangwa yashyizwe mu mazi bikamuviramo urupfu. Raporo y’aho icyaha cyakorewe, igaragaza ko aho ikidomoro cyari kiri byari kugorana ko umwana ajya kuhakinira, icyo kidomoro cyari kigufi ugereranije n’umwana ndetse Atari gushobora kwikuramo, ahubwo yashyizwemo ndetse bakanamutsindagira.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko ubwo amazi yari muri icyo kidomoro yamenwaga nta kintu cyasanzwemo kuburyo umwana yari kujya kugishakamo. Ikindi kimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho, ni imvugo za Nirere wari umukozi wo muri urwo rugo n’abandi barimo abaturanyi b’umuryango.
Umugabo we Rutiyomba Florien yavuze ko kuwa 14 Mutarama 2022 yavuye mu rugo asize abana babiri bari kumwe n’umugore we, waje kumuhamagara amumenyesha ko umwana yamaze gupfa. Yavuze ko bajya gushakana yari yaramubwiye ko afite abana babiri yari yarabyaye, ariko Mukanzabarushimana we amuhisha ko yabyaye umwana hanze. Yabwiye ubugenzacyaha ko bajyaga bagirana ibibazo ariko bakabishwanra, nyuma bakaza kwiyunga bo ubwabo.
Umutangabuhamya yasobanuye ko Rutiyomba na Mukanzabarushimana bahoraga bagirana amakimbirane ashingiye ku bana, aho uwo mugore we atifuzaga ko akomeza kuvugana n’abo bana. Ibyo byose ngo yabiterwaga no kuba yarakekaga ko Rutiyomba agifitanye umubano n’abo babyaranye by’umwihariko nyina wa nyakwigendera Akeza Rutiyomba Elsie.
MUKANZABARUSHIMANA YATSEMBEYE URUKIKO: yavuze ko icyaha akurikiranweho atacyemera kandi ko ibimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho bumurega ataribyo kuko uwo mwana yasanzwe yarohamye mu kidomoro cya litiro 200. Yavuze ko mubyo yatumye umukozi harimo n’amagi y’amanyarwanda kandi yashakaga ko mubyo abana barya agomba kubamo, atayamutumye agamije ko atinda.
Yavuze ko umukozi we ajya guhaha yasize yitegura ngo ajye kwa muganga kandi ubwo yagarukaga yasanze ari kumwe n’abana babiri akabasigana numukozi. Kuri raporo yakorewe umubiri wa Akeza, yavuze ko hakagombye kuba hagaragaza ibimenyetso bigaragaza ko ari we wamwishe ndetse no gusobanura uburyo yishwemo.
Yagize ati “ntabwo hari kubura ikigaragaza ko namukozeho, kuba yaragaragaje ko umwana yishwe akanarohamishwa ntago bivuze ko ari njye wabikoze.” Ku mvugo z’abatangabuhamya, yazihakanye avuga ko ari ubuhamya butavuga ukuri bw’abantu bashaka gusanisha umuntu n’ibyago, no kumugerekaho ibyo atakoze. Yavuze ko ibyo aregwa ari ibintu byo kubeshya kuko mbere y’uko uwo mwana apfa nta mugambi wo kumugirira nabi yagize.
Yagize ati “ikiriho ni uko umwana yishwe n’amazi kandi koko birababaje, ariko mu by’ukuri nta gikorwa kigize icyaha muri dosiye yanjye kuko ibivugwa byose ari amagambo gusa.” Umwunganira mu mategeko yagaragaje ko raporo yakozwe ishimangira ko umwana yishwe no kuba yararohamye mu mazi, aho kwicwa nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.SRC: IGIHE