Ubuyobozi bwa Arabia Saoudite bwatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, abantu batandatu bakomoka mu gihugu cya Jordanie, bari mu rugendo nyobokamana rwa Hajj i Mecca, bishwe n’ubushyuhe bwari bwageze kuri dogere Celsius 48 muri kariya gace.
Iki gihugu cyatangaje ko byabereye mu mutambagiro bari bakoraniye ku musozi wa Arafat. Ni mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Jordanie yatangaje ko abapfuye bose bakomoka muri iki gihugu, ariko bari bagiye muri uru rugendo nta byangombwa byo kwitabira uyu mutambagiro bafite.
Biteganyijwe ko mu minsi itanu y’iki gikorwa Arabia Saoudite izaba yibasiwe n’ubushyuhe bukabije buzajya bugera kuri dogere Celsius 48 i Mecca, mu gihe uru rugendo nyobokamana rwitabiriwe n’abarenga miliyoni 1.8.
Ku rundi ruhande abayobozi bashinzwe uyu mutambagiro mutagatifu basabye abawukora kwitwaza imitaka no kwitera amazi mu gihe ibihe bibaye bibi. Igisirikare cy’iki gihugu cyo cyahise cyohereza abakozi 1600 bitwaje ibikoresho by’ubuvuzi n’abakorerabushake bashinzwe ubutabazi bw’ibanze.
Kwitabira umutambagiro mutagatifu i Mecca ni imwe mu nkingi eshanu za Islam, aho buri muyisilamu ufite ubushobozi n’imbaraga z’umubiri asabwa nibura rimwe mu buzima bwe gukorera urugendo mu mujyi mutagatifu wa Mecca. Abantu bakoze uyu mutambagiro mutagatifu ku mazina yabo bongeraho al-Hajj.