Uwari we wese waba warigeze gusoma Bibiliya, ndahamya neza ko yaba yarasomye cyangwa yarumvise ibiri mu Byahishuwe igice cya 13, ahavugwa iby’inyamaswa muntu ifite umubare 666. Ni inyamaswa itera ubwoba abayumva n’abayisoma, bikarushaho iyi hagize uyisanisha n’umuntu uzi.
Mu Byahishuwe 13:16-18 hagira hati “Itera bose aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga, kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo. Aha ni ho ubwenge buri: ufite ubwenge abare umubare w’iyo nyamaswa kuko ari umubare w’umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n’itandatu”.
Umubare 666 uvugwa muri Bibiliya wagiye uvugwaho byinshi n’abashumba munsengero zitandukanye kuri za televiziyo, kuri internet, mu mafilime, mu bitabo ndetse no mu binyamakuru. Bamwe bavuga ko 666 ari ikimenyetso kiranga antikristo, urwanya kristo uvugwa muri Bibiliya. Abandi bavuga ko ari nk’ikimenyetso bashyira ku muntu ku ngufu, gishobora kuba ari nk’icyo bamushushanyijeho cyangwa ari nk’akuma bashyira mu mubiri karimo imibare ishobora gutuma batahura ko uwo muntu ari umugaragu w’iyo nyamaswa.
Muri izi mpaka zigibwa n’abantu hirya no hino hari n’abavuga ko uyu mubare wa 666 ari ikimenyetso cya ba papa b’Abagatolika, gihishe mu magambo aba ari kungofero zabo ari ryo Vicarius Filii Dei (Uhagarariye Umwana w’Imana). Izi mpaka zitandukanye n’izo zatumye IGIHE yegera, Padiri Amerika Victor, umwandisti w’igitabo ‘Nzi uwo Nemeye’ gisobanura byimbitse ku myerere iriho ubu, harimo n’ibijyanye n’uyu mubare.
Padiri Amerika avuga ko inkomoko y’uyu mubare ihera mu mwaka wa 64,ubwo Abakirisitu ba mbere bari batangiye gukorerwa itotezwa n’umwami w’Abami César Néron utaremeraga iby’inyigisho nshya za Yezu Kirisitu zari zitangiye gutangwa n’abamuyobotse. Yavuze ko uku kuyoboka Yezu bitanejeje Umwami w’Abami César Néron, maze atangira kubatoteza no kubahiga kubera ko bari badukanye inyigisho nshya zitamenyerewe.
Ati “Babahigiraga ko bazanye ubundi buryo budasanzwe bwo gusenga ibintu batamenyereye, noneho kandi bigakurura abantu, bikarangaza abantu bigatuma gahunda y’igihugu idakorwa.” Ikindi cyatumye Néron atangira guhiga aba bakirisitu, ni amakuru yumvaga ko aba bantu basenga mu buryo budasanzwe banarya abantu bakanywa n’amaraso.
Ababwiraga Néron aya makuru y’uko aba bakirisitu barya abantu bakanywa n’amaraso babaga bashingiye kuri ya nyigisho ya Yezu yavuze ati “nimwakire murye uyu ni umubiri wanjye, ni mwakire munywe aya ni amaraso yanjye ibi mujye mubikora munyibuka.” Padiri Amerika avuga ko nyuma yo kubona ko abenshi mu bakirisitu bagenda bicwa ndetse n’itotezwa bakorerwa rikarushaho kwiyongera, abarokotse bahisemo izina ry’ibanga bazajya bakoresha igihe bashaka kuvuga Umwami w’Abami César Néron.
Yagize Ati “Ba bandi barokotse rero ntibatinyukaga kuvuga izina ry’umwami ngo bavuge izina Caesar Nerone mu magambo yabo ahubwo bo bagakoreshaga isiri bakavuga bati 666 atumereye nabi.” Umubare 666 waturutse mbere na mbere ku mubare 7 usanzwe uvuga ibintu byuzuye cyangwa se ibintu bitunganye ari nawo werekana ko Imana yuzuye. Abakirisitu bo bakoreshaga 6 nk’ikintu cyo kwerekana ko ari 7 gukuramo rimwe, bakavuga ngo ni ikintu gifite imbaraga, gikomeye ariko kitagera ku Mana.
Umubare 6 kandi washobora kwifashishwa mu kugaragaza ibidatunganye, ububabare n’ibindi bitari byiza. Padiri Amerika avuga ko abakirisitu bahisemo gukoresha umubare 6 inshuro eshatu, kuko gatatu isanzwe ivuga ikintu gikomeye, bityo umubare wose ukagaragaza ko ari ikintu kibi ku buryo bwuzuye. Ikindi padiri Amerika avuga ko Abakirisitu bagendeyeho bitirira Caesar Nerone uyu mubare wa 666, ni uko igiteranyo cy’inyuguti zigize izina rye gihura neza na 666.
Ati “uwo mubare ufite igisobanuro dukurikije intondeke y’inyuguti z’Igiheburayo. Twibukiranye ko mu Giheburayo nta nyajwi zibamo, kwandika Caesar bandikaga Q, bakandika n’inyuguti ya S, hagahita hajyaho inyuguti ya R” Ibyo bijyana nuko mu Giheburayo buri nyuguti ifite umubare ihagarariye nk’uko mu Kiromani bimeze, nubwo bitandukanye mu busobanuro.
Mu kwandika izina Caesar bandikaga QSR, Q ikaba ifite agaciro kangana na 100, S ikangana na 60, naho R ikangana na 200, igiteranyo cy’izina ryose rya QSR kikangana na 360. Ku izina rindi rya Caesar ariryo Nerone mu Giheburayo bandikaga NRWN, kuko W ivuga ‘Omega’ mu Giheburayo, Kuba N ifite agaciro ka 50, R ikagira 200 naho W ikangana na 6, N iheruka ikagira agaciro ka 50 byatumaga iri zina ryose ringana na 306 . Ufashe 360 bingana n’izina rya mbere QSR ukongeraho 306 by’izina rya kabiri, bingana na 666. Ibyo nibyo byifashishijwe nk’isiri ku bakiristu ba mbere bavuye mu idini ya Kiyahudi, bashaka kuvuga Caesar wabatotezaga.
Uyu mubare uhurira he n’umushumba wa Kiliziya Gatolika? Padiri Amerika avuga ko nyuma y’umwaduko w’andi madini, uyu mubare watangiye kwifashishwa mu guharabika Kiliziya Gatolika. Yagize ati “Urabona nyuma y’uko andi madini aje, yagiye akoresha uriya mubare agambiriye kugira ngo batuke kiliziya Gatolika cyangwa bayangishe abantu, bagahuza uriya mubare wa 666”. Padiri Amerika avuga ko abahuza uwo mubare na Papa baba bagendeye ku magambo yanditse ku ngofero ye.
Ati “Noneho barangije bagendera ku ngofero Papa yambara kuko n’umwami w’abami yambaraga ingofero ndetse ijya kumera nk’iriya Papa yambara noneho ku ngofero ya papa hakaba handitseho ngo Vicarius Filii Dei (Umusimbura w’Umwana w’Imana).” Kuri Amerika abakoze ibi bashatse uburyo babihuza maze bibyara umubare wa 666 kugira ngo basebye kiliziya gusa. Ati “Noneho bakoze ku buryo babihuza ariko bagashyiramo inyuguti zitarimo kugira ngo bihure na 666. Baca umugani ngo ushaka kukurya ntabura imboga agukoza, umuntu wese ushaka kugira ngo agire icyo aguhuza nacyo , yaguhuza nacyo kandi bigahura”.
Padiri Amerika ntiyemeranya n’abagendera kuri ibi bakavuga ko inyamaswa ivugwa mu Byahishuwe ari Papa. Ati “Ntabwo wavuga ngo kiriya gikoko kivugwa ni Papa kandi Papa icyo gihe ibyahishuwe byandikwa na Yohani yari atarabaho, ntabwo ushobora kwandika ikintu kandi kitarabaho”. Kuri we asanga iyo biza kuba ari Papa uvugwa Yohani yari kubigaragaza neza.
Ati “Buriya tumukesha ivanjiri, tukamukesha, amabaruwa atatu yanditse , tukamukesha noneho n’Ibyahishuwe, aho hose rero yashoboraga kugira icyo avuga tukamenya ibirenze ibyo ngibyo, niba ntacyo avuga ngo biriya biravuga Papa ntabwo ubwo byari byo.” Uyu mubare ukunze gukoreshwa cyane n’amadini ashaka abayoboke, akawuheraho yigisha abo ashaka guhindura, bababwira ko bayobye. source: IGIHE
Abahanga mu mateka bagaragaje inyubako iri mu buvumo bivugwa ko Yezu/Yesu yabayemo