Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko hari Umunyarwanda witwa Habiyaremye Jean de Dieu umaze iminsi afunzwe n’urwego rw’iki gihugu rushinzwe iperereza (SNR), nyuma y’uko atawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2024.

 

Abatanze amakuru bavuga ko Habiyaremye yatawe muri yombi, nyuma yo kugera mu Burundi akubutse i Kigomba muri Tanzania, nk’uko byemejwe na bagenzi be bakorana bamutabarije basaba ko atagirirwa nabi n’ubutegetsi bw’u Burundi, bijyanye no kuba umwuka umaze igihe utifashe neza hagati yabwo n’u Rwanda.

 

Impirimbanyi Pacifique Nininahazwe watabarije uyu mugabo avuga ko yari amaze imyaka 10 akorera ingendo mu Burundi, aho yajyaga atera ku nyubako zitandukanye ibyapa bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

 

Kugeza ubu impamvu u Burundi bwahisemo guta muri yombi Habiyaremye ntabwo iramenyekana. Amakuru avuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi inzego z’iperereza z’u Burundi ku Cyumweru gishize bamujyanye ahitwa i Kinanira yahoze atuye basaka inzu yabagamo, mbere yo kumusubiza kumufungira muri gereza y’iperereza ry’u Burundi itazwi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.