Kuva itegeko rihana abatinganyi ryemezwa rikanashyirwaho umukono na perezida Museveni Kaguta wa Uganda, umusore w’imyaka 20 y’amavuko ni we wa mbere ugonzwe na ryo ashinjwa gusambanya ku ngufu uwo bahuje igitsina w’imyaka 41 mu buryo bw’ubugome. Kuwa 18 Kanama 2023 nibwo uyu musore yarezwe nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru Reuters.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha bwa Uganda, Jaqueline Okui, yatangaje ko uwo musore yamaze gusomerwa ibikubiye mu kirego yatanzweho aranagisobanurirwa, icyakora ntabwo hasobanuwe uburyo yakozemo iyo mibonano mpuzabitsina mu buryo bw’ubugome.
Itegeko ryemeje ko uzafatirwa muri ibi byaha by’ubutinganyi azajya ahanishwa igifungo kigera ku myaka 20, icyakora akaba yakwicwa igihe byakoranwe ubugome. Itegeko rigaragaza ko uzajya ukekwa kuba umutinganyi byo atazaba ari icyaha, ariko uzajya ubyishoramo bizajya bihanwa n’amategeko, mu gihe ubibonweho azajya ahanwa ibihano birimo n’igifungo cya burundu.
Uretse uwabikoranye ubugome, itegeko rivuga ko uzafatirwa mu cyaha cy’ubutinganyi afite agakoko gatera SIDA cyangwa se izindi ndwara, cyangwa se akabushyiramo abana cyangwa abakuze cyane, no kuba yabanza gutera ubwoba uwo yabikoresheje, azajya ahanishwa igihano cy’urupfu.
Icyakora ku ruhande rw’uwunganira uyu musore, Justine Balya, avuga ko iri itegeko ridakurikije ibikubiye mu itegekonshinga rya Uganda, bityo uyu mukiriya we atakabaye akurikiranwa.