Ku wa 7 Mutarama 2024, ni bwo ku gasozi kiswe ‘Ibanga ry’Amahoro’ gaherereye mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi hatashwe ikumbano kiri mu ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga nyuma y’imyaka itatu yitabye Imana. Umwepisikopi wa Diyoseze Gatolika ya Cyangungu, Musenyeri Edouard Sianyobye yabujije abakirisitu gupfukamira ishusho ya Ubald.
Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu yasobanuye ko iyi shusho yubatswe kugira ngo ijye ifasha abakirisitu kwibuka ubumwe Padiri Ubald yari afitanye na Kirisitu, bibafashe gushimira Imana. Ati “Kureba ishusho rye bizajya bifasha buri wese kwibuka ubumwe afitanye na Kirisitu, bimufashe gushimira Imana yamuremye, ikamuduha, nyuma ikamuhamagara, maze arusheho kumusabira ko Imana yamwakira mu bwami bwayo.”
Uyu Mwepisikopi yamenyesheje abakirisitu ko iyi shusho igomba kubahwa uko bikwiye, kuko ari ikimenyetso cy’umuntu waremwe mu ishusho y’Imana. Ati “Ishusho ryose ry’ikiremwamuntu rigaragaza Imana, Umuremyi wa byose. Ni yo mpamvu bibujijwe kurisuzugura, kuryangiza no kurikoreraho ibindi bikorwa byose byaritesha agaciro.”
Yakomeje agira ati “Ntibikwiye rwose gupfukamira iyi shusho cyangwa kugira indi myitwarire iranga icyubahiro kigenewe Imana yonyine, Umuremyi w’ibintu byose. Iyi shusho ya Padiri Ubald ni ikimenyetso kidufasha kumwibuka no kumusabira. Si ikimenyetso kimugaragaza nk’aho ashyizwe mu nzego zo kuzaba umutagatifu.”
Padiri Ubald Rugirangoga yamenyekanye cyane mu gikorwa cyo gusengera abarwayi ndetse no kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda. Nyuma y’imyaka itatu yitabye Imana yubakiwe ikibumbano azajya yibukirwaho ndetse abantu bagakomeza kumusabira ngo Imana imwakire mu bwami bwayo.