Kuri uyu wa 7 Mata 2024 mu gihe u Rwanda n’Isi yose byinjiye mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yatanze ubutumwa buhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Apotre Dr Gitwaza mu gutanga ubu butumwa yifashishije umurongo ya Bibiliya uri muri Yeremiya 30:17 handitse ngo “Nzakugarurira amagara yawe, kandi nzagukiza inguma zawe, ni ko Uwiteka avuga, kuko bari bakwise igicibwa bati ‘Hano n’i Siyoni, hatagira uhitaho.”
Yasabye Abanyarwanda gushima Imana uburyo yabanye nabo mu myaka 30 ishize ndetse asaba akarokotse Jenoside gukomezwana Kristo mu bihe bitoroshye nk’ibi. Ati “Dufatanye hamwe gushima Imana yaturinze iyi myaka 30 yose itambutse. Haciyemo byinshi ariko twabonye gukomera no kurindwa kuva ku Mana yacu. Wowe wakomeretse, wababajwe n’ibyo waciyemo Uwiteka agukomeze. Wibuke ko ushobozwa byose na Kristo uguha imbaraga.”
Yakomeje asaba abarokotse Jenoside kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakomeza kwiyubaka. Ati “Komeza uhange Imana yawe amaso, uharanira kwiyubaka no kwiteza imbere, ejo hacu hari ibyiringiro. Ubumwe n’ubwiyunge n’urukundo tubigire intego y’ubuzima bwacu, duharanira kwiteza imbere, kwiyubaka no kubaka urwatubyaye. Imana igusange, ihumurize umutima ubabaye, ikwambike n’imbaraga.”