Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba Gombo yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose mu kwirinda ko umutwe wa M23 wakwigarurira umujyi wa Goma n’ubwo umaze kugota uduce twinshi tw’inkengero z’uyu mujyi ndetse asaba abaturage gutuza kuko Ingabo z’igihugu ziri kubikoraho.
Kuva mu cyumweru gishize uyu mujyi wa Goma usa n’uwagoswe n’abarwanyi ba M23, nyuma y’uko uyu mutwe ushoboye kugenzura umuhanda uwuhuza n’utundi duce nka Sake, Shasha, Minova n’umujyi wa Bukavu wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Inyeshyamba za M23 zawigaruriye ziwongera ku yindi mihanda byibura ibiri ijya i Goma na yo inyura mu duce zigenzura ndetse hari impungenge z’uko mu gihe M23 yakomeza kugenzura ibyo byerekezo byose, bishobora kurangira Goma inizwe bityo ikaba yakwigarurira uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru nta n’imirwano ibayeho.
Impungenge zo kuba Goma yajya mu maboko y’umutwe wa M23 ziri mu byatumye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 5 Mutarama Perezida Félix Antoine Tshisekedi atumiza inama nkuru ya gisirikare igitaraganya yiga ku kugarura umutekano no guhangana n’uyu mutwe ukomeje kwigarurira uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nyuma y’iyi nama Jean Pierre Bemba yatangaje ko kuri ubu hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo M23 itigarurira uriya mujyi iheruka kwigarurira mu myaka irenga 10 ishize. Ati “Igishoboka cyose cyateguwe kugira ngo Umujyi wa Goma udafatwa. Igisirikare kiri no gukora ibishoboka byose kugira ngo cyisubize uduce twose dufitwe n’Ingabo z’u Rwanda.”
Muri iyi nama kandi abaturage ba RDC basabwe gutuza, ngo kuko Ingabo z’igihugu cyabo (FARDC) ziri gukora akazi kadasanzwe ku rugamba. Ati “Tugomba kwitondera imbuga nkoranyambaga zikunze guca igikuba no kwica abantu mu mutwe. Umwanzi hari aho ahurira na byo. FARDC iri gukora akazi kadasanzwe. Umwanzi ari guhura n’ibihombo bikomeye, mwe ntimugire ubwoba muratekanye.”
Minisitiri Bemba yavuze ko Ingabo za RD Congo zikomeje gukubita ahababaza inyeshyamba za M23, mu gihe nta gace na kamwe mu two zigenzura FARDC irabasha kwisubiza, ndetse hari amakuru avuga ko FARDC yashoboye kwisubiza igiturage cya Shasha, gusa ntabwo FARDC cyangwa M23 iragira icyo ivuga kuri aya makuru.