Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko yatangaje ko mu bakandida bari biyamamaje ku mwanya w’igihugu, Paul Kagame watanzwe n’Ishyaka FPR- Inkotanyi, aza imbere n’amajwi 99.15%. aho yatowe n’abantu 7,099,810.
Ni mugihe Habineza Frank w’ Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda] afite amajwi 0.53% aho yatowe n’abantu 38,301. Naho Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga afite 0.32, aho yatowe n’abantu 22,753. NEC yatangaje ko ubwitabire bw’abatora bwari bushimishije kuko bwari ku kigero cya 98%.
Mu majwi y’Ibanze ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora ni ay’abatoye mu banyarwanda baba mu mahanga ndetse no mu Rwanda. Muri rusange abatoreye mu mahanga bangana na 52.73% mu majwi amaze kubarurwa angana na 40,675.
Mu banyarwanda batoreye mu mahanga, abatoye Kagame Paul bangana na 95.40% Frank Habineza ni 2.15% naho Philippe ni 2.45%. NEC yavuze ko izatangaza mu buryo bwa burundu ibyavuye mu matora bitarenze tariki ya 27 Nyakanga 2024.
Bimaze gutangazwa ko yatsinze amatora, Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bamutoreye kongera kubayobora, avuga ko bishimangira icyizere bubatse hagati ye na bo ndetse ko cyagiye gituma atajya acika intege na rimwe, ati “Muri iyi myaka yose tumaranye sinjya nshoberwa na rimwe.”
Mu ijambo yagejeje ku Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari bateraniye ku Cyicaro Gikuru cy’uyu Muryango ‘Intare Conference Arena’ giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Paul Kagame yatangiye abasuhuza mu kanyamuneza kari kose ati “mwatoye neza.”
Abanyamuryango na bo bati “ni ku gipfunsi ni ku gipfunsi,…”
Paul Kagame yatangiye ashimira abo bafatanyije mu buyobozi bwa FPR-Inkotanyi ndetse n’abayobozi b’Imitwe ya Politiki yifatanyije n’Umuryango muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza. Ati “Buriya muri ariya majwi huzuyemo aya RPF n’ay’abo dufatanyije aba mvuga.”
Kagame kandi yashimiye umuryango we wamubaye hafi kuva mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse na wo wari uri hano. Ati “Turi kumwe hano, tuba turi kumwe igihe cyose, tujyendana hamwe namwe hose mu Gihugu aho twagiye twiyamamariza, buriya na bo bambera akabando.”
Yakomeje agira ati “By’umwihariko rero nagira ngo mbashimire abari hano, ni uko ndetse abari hano ni bacye, abashoboye kuza, ariko ndahera kuri mwe, mbashimire ukuntu mwatubaye hafi muri byose, ndetse icy’ibanze mwabaye hafi mu guca urubanza, uru twabwirwaga.”
Arongera ati “Hanyuma nyuze muri mwe, ndashimira Abanyagihugu bose, ariko n’ubu abadukurikira ndabibwiriye mwumve ko mbashimiye cyane, cyane.”
Urubyiruko na rwo rwagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza no kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi, by’umwihariko abahanzi; Paul Kagame yarushimiye. Bamwe bahita bagira bati “dufitanye igihango, dufitanye igihango.”
Paul Kagame yaboneyeho kuvuga ko ubu hagiye gukurikiraho gukomeza urugendo rwo kwiyubakira Igihugu, Abanyarwanda bose bagakora neza ibyo bakora, bagafatanya muri byose no mu gushaka umuti w’ibibazo byakwaduka. Ati “bi by’amatora, ubu navuga ko tubirangije bigiye inyuma yacu, hasigaye umurimo ukomeye imbere, ka kazi, biriya noneho tugira mu matora kugira ngo tubikore, inyungu ku Banyarwanda kugira ngo ziboneke.”