Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije, Monica Geingob umugore wa nyakwigendera Perezida Hage Gottfried Geingob witabye Imana azize kanseri ndetse n’abaturage b’igihugu cya Namibia yayoboraga.
Amakuru y’urupfu rw’uwari Perezida wa Namibia yamenyekanye ejo ku Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024, ubwo byemezwaga n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko azize indwara ya kanseri aguye mu Bitaro bya Lady Pohamba biri i Windhoek mu Murwa mukuru wa Namibia.
Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024, Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa Madamu wa nyakwigendera. Ati “Ndihanganisha cyane mushiki wanjye Monica Geingos, Umuryango wose ndetse n’abaturage b’igihugu cya Namibia ku bw’urupfu rw’umuvandimwe wanjye akaba n’inshuti yanjye Perezida Hage Geingob.”
Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko nyakwigendera Hage Geingob yaranzwe n’imiyoborere myiza ndetse no guhora ashakira ineza abaturage b’Igihugu cye n’Abanyafurika muri rusange. Ati “Imiyoborere ye yaranzwe n’urugamba rwo kubohora Namibia, imirimo ye yose yo gukorera abaturage ndetse n’umuhate mu kubaka Afurika Yunze Ubumwe, bizahora bizirikanwa mu bihe biri imbere.”
Perezida Hage Gottfried Geingob yabaye Perezida wa Namibia mu mwaka wa 2015, ndetse yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’iki Gihugu cya Namibia.