Ubutumwa bukomeye Perezida Kagame yahaye abaperezida baherutse gutangaza ko bagiye gukora impinduka mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko abaperezida nka Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi bariho nk’abo mu myaka ya kera bagitekereza ko amoko, ivangura n’ibindi nk’inkingi ya politiki, maze ababwira ko mbere yo kwigamba gukora impinduka mu Rwanda bakwiye kubanza kuzikora mu bihugu byabo n’ubwo mu Rwanda batabigeraho.

Perezida Kagame yavuze ko aba bigambye ko bashaka kuza gukora impinduka bakwiriye kuzihera iwabo kuko mu Rwanda batabishobora. Yongeraho ko aba baperezida birirwa batanga ibirego hanze aho kugira icyo bakorera abaturage babo bashonje ndetse bazahajwe n’ibibazo bitandukanye.

Perezida Kagame yagize ati “Aho gushaka guhindura ibiri mu Rwanda, kuki utahera ku gukora impinduka mu gihugu cyawe? Mbere na mbere ibyo sibyo, icya kabiri ntibishoboka ko wabigeraho. Niba ufite abantu bagutekereza gutyo, bakwifuriza kuba uko bashaka, ibyo ntibikwibutsa ko hari icyo ukwiriye gukora cyakugeza ku rundi rwego?”

Yakomeje avuga ko Imana itahaye abantu bamwe ubwenge bwo gukora ibintu ngo abandi ibubime bityo ntawe ukwiye kumva ko ari hejuru y’abandi. Ati “Kandi abo babikora, icyo bashaka ni uko uguma hasi, kandi mu by’ukuri ni wowe wigumishije aho hasi, ntabwo ari bo bagushyize hasi, byose ni wowe biza bigarukaho.”

Yavuze ko kandi utatanga ibirego by’ukuri mu gihe ugira ivangura ndets ntacyo ukorera abaturage bawe. Umukuru w’igihugu Paul Kagame ubwo yatangizaga Inama y’Umushyikirano ku nshuri ya 19 yabwiye abanyarwanda ko bakwiye gukora imirimo yabo batuje kuko ntawabasha kurenga imipaka y’u Rwanda ndetse ababwira ko ntawe ugomba “gutinya ibitumbaraye” kuko ngo hari igihe haba harimo ubusa.

Perezida Kagame yavuze ko nta kintu na kimwe kizahungabanya imipaka y’u Rwanda ndetse mu gihe bibaye ngombwa ntawe azasaba ubufasha kugira ngo yirindire umutekano, arongera ati “Ikindi ni uko twahoze mu myaka 30 ishize. Nta kintu kibi cyane kibaho cyaturusha.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved