Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yibukije ingabo z’u Rwanda (RDF) ko zigomba gukomeza kurangwa n’ubutwari no kwanga agasuzuguro, bikanaranga Abanyarwanda bose, bikabubakamo umuhate wo kurinda no kurwanira Igihugu cyabo, ku buryo uwazabashozaho intambara byazarangira ari we wicujije.
Ibi Perezida Paul Kagame yabitangarije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, ubwo yakiraga indahiro z’Abasirikare b’Abofisiye 624 barangije amasomo n’imyitozo. Yibukije aba binjiye mu Ngabo z’u Rwanda ko baje mu mwuga wo kurinda no kurengera Igihugu cyabibarutse. Ati “Iyo bivuze kurengera Igihugu, biba bivuze no kurengera wowe ubwawe, biguhaye uburyo wirinda ukarinda n’abandi.”
Umukuru w’u Rwanda kandi yanagarutse ku batinya kwinjira muri uyu mwuga, batinya ko bawutakarizamo ubuzima, avuga ko kuba umuntu yapfira gukorera Igihugu cye mu mwuga wa Gisirikare, ari irindi shema. Ati “Kutawujyamo, kutawutinyuka, ntibyakubuza kubutakaza ubuzima, kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga ni ishema, ni ishema rikurinda rikarinda abawe, rikarinda n’Abanyarwanda bose n’abandi batuye iki Gihugu cyacu.”
Perezida Kagame agaruka ku mateka mabi yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, ndetse Abanyarwanda n’Isi yose bakaba bavuye mu cyumweru cyo kuzizirikana ku nshuro ya 30, avuga ko ubunyamwuga bw’Ingabo z’u Rwanda n’ibyo rwubaka, bigomba gutuma ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Yagize ati “Ntibizabe nk’ibyo ejobundi navugaga, ntabwo dushaka kongera kubibona ntibikabeho mu Rwanda twubaka, aho muzi ko nababwiye hari amateka twanyuzemo muzi kandi mwese n’abandi barayazi, aho abantu bapfuye bicwa n’abandi bicwa na politiki mbi, yaba iyahemberewe hano mu Gihugu cyacu cyangwa ibyaturutse hanze, aho umuntu yabazwaga guhitamo urupfu ari bupfe.”
Yakomeje agira ati “Igihugu iyo cyageze aha (gifite umutekano na politiki nziza), kugira ngo kizongere kubona ibintu nk’ibyo byaba ari ishyano. Ntabwo izi ngabo z’Igigugu z’umwuga ibyo zigishwa zitozwa, amateka yacu, ntabwo yatwemerera ko byazongera kuba mu Gihugu cyacu, ni zo nshingano mufite nk’Ingabo z’Igihugu ari mwe, ari abo musanze, ari n’abandi bazaza.”
Perezida Kagame yanasabye Abasirikare bose gukorana umutima, atanga urugero rw’umukecuru aherutse kugarukaho ubwo yatangizaga ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, wagaragarije abicaga abantu ko ari ibigwari, ubwo bamubazaga urupfu yifuza gupfa.
Ati “Icyo yahisemo (Uwo mukecuru), yarabavumye, yabaciriye mu maso. Uwo mukecuru ni intwari ni cyo gikwiye kubaranga mwebwe n’abandi Banyarwanda. Kwanga ubagaraguza agati agatoki, mukabyanga, mukabirwanya. Urupfu Abaranywanda bakiriye guhitamo gupfa, ni ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu.”
Yasabye aba basirikare gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura gisanzwe kirangwa RDF, kinaranga Igihugu cy’u Rwanda, abibutsa ko uko bazitwara yaba mu Gihugu imbere ndetse no hanze yacyo, ari na byo bizajya biha isura Igihugu cyabo.
Aba basirikare b’Abofisiye 624 basoje uyu munsi barimo abakobwa 51. Ndetse aba bose bakaba bari mu byiciro bitatu, birimo icy’abasirikare 102 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanyije n’amasomo yabahesheje icyiciro cya kabiri cya kaminuza.