Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye itangazamakuru ko bashimye by’umwihariko umwana witwa, Uwiringiyimana Ibrahim wiga kuri GS Rambo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, nyuma y’uko agiye ku ishuri ahetse murumuna we, kuko yabonaga atarisiba kandi umubyeyi we yamumusigiye.
Ku wa 11 Werurwe 2024, ni bwo Uwiringiyimana Ibrahim wagombaga kwiga nyuma ya saa sita, yafashe icyemezo cyo kujya kwiga ahetse murumuna we, kuko umubyeyi yari yamumusigiye gusa amasaha yo kwiga ageze abona atasiba kubera gukunda ishuri ahitamo kumukarabya, amusiga amavuta, amutegurira imyenda maze aramuheka amujyana ku ishuri.
Mulindwa Prosper uyobora Akarere ka Rubavu avuga ko bashimye ubutwari bw’uyu mwana wanze gusuzugura umubyeyi ariko yanga no kureka ishuri. Ati “Aha harimo ubutumwa bw’umwana wahawe inshingano akanga kuzita ariko yanga no gusiba ishuri. Natwe nk’ubuyobozi bw’Akarere bwatweretse ko hari abana gikora imirimo ivunanye.”
Yakomeje agira ati “Ku rundi ruhande kandi hari n’ababyeyi bafite imyumvire yo kubuza abana kwiga kandi kwiga ari uburenganzira bw’umwana. Icyo twakoze twahembye umwana kubera umuhate yagaragaje wo gukunda ishuri, ariko n’umubyeyi arahwiturwa.”
Abarezi bigisha ku kigo Uwiringiyimana yigaho bavuga ko batunguwe no kubona, Uwiringiyimana aje kwiga nyuma ya saa sita ahetse murumuna we ndetse ngo yahageze abandi bana barangije kurya kandi ngo avuga ko nyina yahoraga amubwira ngo asibe ishuri amurerere umwana.
Umurezi umwe avuga ko uyu mwana akihagera Ubuyobozi bw’ikigo bwahise bumushakira ifunguro mu gihe umwana yari ahetse yahise ashyikirizwa umukozi wita ku isuku amwitaho kugira ngo Uwiringiyimana abone uko akurikirana amasomo mu ishuri, naho ubuyobozi bw’ikigo buhita butangira gushakisha umubyeyi kugira ngo aze atware umwana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko byaberetse ko hari abana basiba ishuri bitewe n’ababyeyi, akomeza avuga ko bagiye kubihagurukira mu nama zihuza abayobozi n’abaturage, umugoroba w’ababyeyi n’andi matsinda azabafasha gutuma abana bafashwa kugaruka ku ishuri.
Kanda hano usome inkuru y’uyu mwana:
Hari umwana wiga mu wa kabiri wagiye kwiga ahetse murumuna we