Umuntu ukoresha izina ry’Impirimbanyi ku rubuga wa X rwahoze ari twitter, yapostinze ifoto y’amapingu arimo kubaririza ahantu yakura ibikomo bene ibyo ngibyo, kugira ngo abyambike abanzi be ubundi abashyikirize RIB n’izindi nzego zishinzwe umutekano.
Muri ubwo butumwa yagize ati “Guys mundangire, nihehe nakura ibi bikomo nkabyambika Abanzi bange nkabashyira RIB”
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwasubije uyu musore rubinyujije kuri urwo rubuga n’ubundi, rumubwira ko bene ibyo bikomo baba babifite. Bagize bati “Wiriwe Impirimbanyi, Ibyo bikomo turabifite! Gusa niba abo banzi bawe bafite ibyo bakoze bihanwa n’amategeko, inzego zibishinzwe zirahari—gana station ya RIB ikwegereye utange ikirego, hanyuma ubutabera bukore akazi kabwo.”