banner

Ubutumwa butangaje Umudepite wo muri Afurika y’Epfo yageneye SADC yagiye kurwanya M23 avuga ko batayihangara

Umudepite wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo, Sarel Jacobus Francois ‘Kobus’ Marais yamahagariye Perezida w’iki gihugu Cyril Ramaphosa, mu bubasha bwe nk’umugaba w’ikirenga, guhita ahindura icyemezo ndetse agafata umwanzuro agacyura ingabo za Afurika y’Epfo inshingano za Monusco nizirangira.

Ni mu rwandiko yashyize ahagaragara iri ku rubuga www.da.org.za igira iti “Kohereza ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF) mu rwego rw’ubutumwa bw’Ingabo za SADC mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni icyemezo kititondewe gishobora gushyira ubuzima bw’ingabo zacu mu kaga gakomeye.”

Amakuru avuga ko ku wa 13 Ukuboza 2023, aribwo Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) zoherejwe kuyobora ubutumwa bwa gisirikare bwa SADC mu burasirazuba bwa Congo gusimbura ingabo za MONUSCO. Biteganyijwe ko ingabo za SANDF zizakorana n’inzego z’umutekano z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya inyeshyamba za M23.

Depite Kobus Marais ati “Ukuri ni uko Ingabo za Afurika y’Epfo zidafite ubushobozi bwo gukurikirana neza gahunda yo kurwanya inyeshyamba za M23 kandi nta nubwo ifite ibikoresho by’ibanze by’ubutumwa byo gushyigikira ingabo zirwanira ku butaka. Nk’urugero, SANDF nta kajugujugu za Rooivalk ziteguye kandi Oryx eshanu ziri muri DRC birashoboka ko zagabanuka zikagera kuri ebyiri muri icyo gihe cyo kohereza ingabo muri DRC”.

Inkuru Wasoma:  Hatangajwe impamvu Israel igiye gukura abasirikare bayo muri Gaza igitaraganya

Uyu mudepite akomeza agaragaza ko hari impungenge mu bya gisirikare hatabayeho ingufu zo mu kirere kimwe n’ubwikorezi, avuga ko bizabagora gukorera ahantu nk’aho. Ati “Icyakota ibyango byinshi SADC izahura nabyo ni uko uwo bari guhangana, M23 imaze imyaka myinshi ikorera muri kariya gace ndetse bakaba bahamenyereye kubarusha.”

Yakomeje avuga ati “Icyo byasaba ni uko ubu butumwa bwakorwa n’ingabo nyinshi cyangwa bakabikora byihuse, naho ibitari ibyo ntibashobora kunesha umutwe wa M23 kuko umaze kumenya amayeri yose. Iyi ni yo mpamvu rwose MONUSCO n’ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) zananiwe guhangana no kwigomeka kwa M23 mu burasirazuba bwa DRC”.

Uyu mudepite wo mu ishyaka Democratic Alliance ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko uyu mwanzuro wo kohereza izi ngabo Ramaphosa ashobora kuba yarawufashe byihuse kuko bishyira abagize SANDF mu muriro akavuga ko hatabanje gusuzumwa ubushobozi bwa tekinike buhari muri iki gihe.

Yakomeje avuga ko abona inyungu za politiki ya SADC zidashobora na gato kuvuguruza ukuri kubabaje k’ubushobozi bugenda bugabanyuka bw’Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF). Ndetse ngo ANC yahisemo gushyira gushyira imbere ibikorwa bya gisirikare mu nyungu za politiki yirengagije ubuzima bw’ingabo z’igihugu muri rusange.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved