Mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda hongeye kuba impaka zishyushye nyuma y’aho Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen Muhoozi Kainerugaba, atitabye kugira ngo asobanure ubutumwa butavugwaho rumwe yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Tariki ya 17 Mutarama 2025, ubwo Minisitiri w’Ingabo Jacob Oboth-Oboth yajyaga gusobanurira abadepite bagize Komisiyo ishinzwe igisirikare ibikubiye mu ngengo y’imari yagenewe igisirikare, yari yasabwe kujyana na Gen Muhoozi ariko uyu musirikare ntiyitabye.
Mu byo abadepite bashakaga kubaza Gen Muhoozi harimo amagambo yatangarije kuri uru rubuga yibasira ibihugu bitandukanye n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda nka Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu muziki.
Nyuma y’aho Minisitiri Jacob abwiye abadepite ko Gen Muhoozi yamubwiye ko atazitaba, yasohowe mu cyumba cy’Inteko, asabwa kuzasubirayo tariki ya 20 Mutarama 2025 ari kumwe n’uyu musirikare.
Gen Muhoozi yatangarije kuri uru rubuga ko adateze kwitaba aba badepite, ahubwo ko azabafunga bose. Ati “Ntabwo nzajya imbere y’aba badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko. Ahubwo bose nzabafunga.”
Tariki ya 20 Mutarama, ntabwo Minisitiri Jacob yitabye aba badepite. Yabasobanuriye ko gusiba kwe kwatewe n’uko yitabiriye indi mirimo ya Guverinoma ya Uganda.
Uwo munsi, bamwe mu badepite bagaragaje ko Gen Muhoozi atari akwiye kubatuka, mu gihe bifuza ko abaha ibisobanuro ku magambo ashobora kwangiza isura ya politiki ya Uganda.
Depite Ronald Balimwezo yagize ati “Muri kwica urwego rw’Inteko Ishinga Amategeko. Birababaje kuba yarasuzuguye Inteko kugeza ku rwego yita abayigize za kadahumeka. Ntabwo umuntu yakwita kadahumeka ngo uceceke.”
Mugenzi we, Depite Luttamaguzi Ssemakula yagize ati “Noneho nataza, tuzareba icyo Perezida w’Inteko, tuzareba icyo ubuyobozi bw’iyi Nteko buzavuga. Ntabwo bizaba nk’uko bisanzwe bigenda.”
Kuri uyu wa 21 Mutarama, Minisitiri Jacob yamenyesheje Perezida w’Inteko ko Gen Muhoozi ataboneka, na we abimenyesha Perezida w’iyi Komisiyo. Bamwe muri bo basabye ko iki kibazo gishakirwa igisubizo bitarenze tariki ya 24 Mutarama.
Depite Theodore Ssekikubo yagize ati “Dushaka gukomeza nk’aho nta kintu cyabaye, nk’aho tudakwiye kubona ibisubizo by’ibibazo byagaragajwe n’abagize Inteko.”
Depite Derrick Nyeko yagize ati “Mbere yo kugaruka ku wa Gatanu, dushaka kumenya aho Umugaba Mukuru w’ingabo ari. Ntabwo twigeze tubona ibisobanuro binyuze mu nzira ziteganywa.”
Gen Muhoozi ari mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria, kuva tariki ya 20 Mutarama nk’uko byasobanuwe mu itangazo ibiro by’ingabo za Uganda byanyujije ku rubuga rwabyo rwa internet.