banner

Ubutumwa bwa miss Muheto yandikiranye na Prince kid bwashingiweho n’urukiko mu kumukatira| “ nonese kid, naryamana nawe dukorana?”.

Kuri uyu wa 16 gicurasi 2022 urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya prince kid usanzwe ayobora Rwanda inspiration backup afungwa iminsi 30 muri gereza kugira ngo harindwe iperereza riri gukorwa ku byaba akurikinaweho.

Ubwo yasomerwaga ku rubanza akurikiranweho byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye akurikiranweho ibyaha byo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Urukiko kandi rwavuze ko nta mpamvu zihari zo kuba Ishimwe Dieudonne yakurikiranwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Gusa ibyaha bibiri bisigaye akurikiranweho bikaba byatumye asabirwa gufungwa iminsi 30 muri gereza kubera ko ibyo byaha iyo biguhamye uhanishwa igifungo kirenze imyaka 2.

Ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, umucamanza yavuze ko ibimenyetso byagendeweho ari ubutumwa Prince kid yandikiranye na miss Muheto wamushinjije. Havuzwe ko ubwo Ishimwe Dieudonne na Nshuti Divine Muheto bari muri hotel mu ngendo z’akazi, Ishimwe yahamagaye Divine mu masaha akuze ashaka ngo bakorane imibonano mpuzabitsina.

Inkuru Wasoma:  Guterana amagambo hagati ya Scovia Mutesi na Kasuku byateye kunengwa gukomeye.

Bishimangirwa n’ubutumwa Muheto yandikiye ishimwe agira ati” nonese Kid, naryamana nawe dukorana bikavamo?..”. umucamanza yasobanuye ko ubu butumwa aba bombi bandikiranaga ari imwe mu mpamvu zatuma ishimwe akurikiranwaho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Kuwa gatanu tariki 13 gicurasi nibwo prince kid yaburanye bwa mbere mu rukiko nyuma y’uko ahari inshuro ya mbere barusubitse, gusa akabanza kuburana asaba ko urubanza rwe rwajya hanze ariko urukiko rukanzura ko aburana mu muhezo mu buryo bwo kurinda abatangabuhamya, aho yanaburanye ku ifungwa n’ifungurwa agakurikiranwa ari hanze, aribwo baje kwanzura kurusoma uyu munsi tariki 16, aribwo urukiko rwanzuye ko afungwa muri gereza iminsi 30. Source: inyarwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved