Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwatanzwe na Dr Ngirente kuri Madamu wa Perezida wa Namibia

Ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare nyuma y’umuhango wo guherekeza uwari Perezida wa Namibia, Hage Geingob witabye Imana mu intangiriro z’uku kwezi, nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, bwo gufata mu mugongo madamu wa nyakwigendera, Monica Geingos.

Dr. Ngirente Edouard yanahagarariye Paul Kagame mu muhango wo gusezera no gushyingura Dr Hage Geingob, yaboneyeho gushyikiriza umuryango wa nyakwigendera ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwo kuwufata mu mugongo nyuma y’uwo muhango.

Ubutumwa Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatambukije kuri X, bugira buti “Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma mu gushyingura nyakwigendera Dr. Hage Geingob, wari Perezida wa Namibia. Yanagejeje kuri Madamu w’uwahoze ari Perezida wa Namibia ubutumwa bwihariye bwo kumwihanganisha bwa Perezida Kagame.”

Ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yageze muri Namibia, ubwo hanabaga umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Dr. Hage Geingob witabye Imana kubera impamvu z’uburwayi ndetse yari akiyoboye iki gihugu.

Dr. Ngirente Edouard kandi yagejeje ijambo ku Banya-Namibia rikubiyemo ubutumwa bwa Perezida Kagame n’Abanyarwanda bwo kubihanganisha. Yagize ati “Ndifuza gukoresha uyu mwanya mbizeza ko tuzakomeza kubakira kuri uwo umusingi w’umuhate wo gutsimbataza ubucuti n’imikoranire y’Ibihugu adusigiye.”

Perezida Hage Geingob yitabye Imana nyuma y’imyaka 9 ayoboye iki gihugu ndetse akaba ari nawe wabaye Minisitiri wa mbere w’iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu 1990.

Inkuru Wasoma:  Byinshi wamenya ku basirikare ba RDF barimo ba Ofisiye basoje imyitozo yo ku rwego rwo hejuru-AMAFOTO

Inkuru Wasoma:  Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho inoti nshya za 5000 Frw n’iza 2000 Frw

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved