Ubutumwa Leta y’u Rwanda yageneye Abarundi bose bari mu Rwanda nyuma y’uko bafungiwe imipaka bamwe bakabura uko basubira mu gihugu cyabo

Nyuma ya tariki 11 Mutarama 2024, ubwo Leta y’u Burundi yafataga umwanzuro igafunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda, irushinja ko ari umuturanyi mubi, Guverinoma y’u Rwanda yahumurije Abarundi bose bangiwe kwinjira mu gihugu cyabo nyuma yo gufungirwaho imipaka, ibasaba kuryama bagasinzira ubwo bari mu Rwanda.

U Burundi bwafashe umwanzuro wo gufunga imipaka nyuma y’iminsi mike Perezida Ndayishimiye Evariste ashinje u Rwanda guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara usanzwe urwanya ubutegetsi bw’igihugu cye. Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda rugaburira, rugacumbika ndetse rugaha imyitozo izi nyeshyamba ziherutse kugaba igitero muri iki gihugu.

Leta igifunga imipaka hari abantu benshi barimo n’Abarundi inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Burundi zangiye kwinjira mu gihugu cyabo. Aba barimo abashoferi batwara amakamyo bangiwe kwinjira mu Burundi bakagirwa inama yo kwinjira banyuze ku mupaka wa Rusumo, hanyuma bakinjira mu Burundi banyuze mu gihugu cya Tanzania.

N’ubwo bagiriwe iyi nama nyamara bamwe babwiye itangazamakuru ko nta bushobozi bafite bwo kujya muri Tanzania. Bityo bavuga ko ari imbogamizi bafite kandi nta handi bakura ubufasha keretse Leta yabo igize icyo ikora ikabitaho kuko bari kuba nk’inzirakarengane.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro yahaye Televiziyo Rwanda, yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya mu Burundi ariko Abarundi bari mu Rwanda bakaryama bagasinzira. Ati “Umunyarwanda uri hano abyumve. Niba mu gihugu runaka bakubwiye bati ntibagushaka, nta mpamvu yo kuvuga ngo urajyayo.”

Mukuralinda yakomeje agira ati “Icyo nabwira Abarundi bari hano mu Rwanda bajyame basinzire, bakore akazi kabo nk’ibisanzwe. Ushaka kuhaguma ahagume, ushaka gutaha atahe kuko u Rwanda ntirwafunze imipaka. Ariko ntihagire ugira ikibazo cyangwa ngo ahungabane ngo Leta y’u Burundi yafunze imipaka.”

Inkuru Wasoma:  Kwita izina abana b’ingagi bimariye iki umuturage?

Mukuralinda yasoje asaba abacuruzi kudakuka imitima cyangwa ngo bahungabane ngo Leta y’u Burundi yafunze imipaka, kuko nyuma y’ifungwa ryawo ubuzima bw’abaturage bugomba gukomeza.

Inkuru Wasoma:  Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya 12

Mukuralinda yasoje asaba abacuruzi kudakuka imitima cyangwa ngo bahungabane ngo Leta y’u Burundi yafunze imipaka, kuko nyuma y’ifungwa ryawo ubuzima bw’abaturage bugomba gukomeza.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved